Ku madolari 1350 umuntu azajya agenda mu ndege Boeing 707-800NG ave muri Nijeriya asure u Rwanda, acumbikirwe amajoro abiri muri Serena i Kigali, RwandAir imutware i Gisenyi naho ahatembere kandi acumbikirwe amajoro abiri muri Serena ku Gisenyi.
Ibi biciro byashyiriweho abagenda hagati y’u Rwanda na Nijeriya biri muri gahunda ngari ya Destination Rwanda, twakwita gahunda “Gana u Rwanda” igamije kureshya abashoramari n’abaherwe bo muri Nijeriya kwitabira gusura no gukorera mu Rwanda; nk’uko Hafeez Balogun uhagarariye RwandAir muri Nijeriya yabibwiye ibigo bitanga inama n’ibitwara abantu n’ibintu mu ndege muri Nijeriya.
Hafeez Balogun yabwiye abakuriye ibigo by’indege ko mu bigo byose bitwara abantu n’ibintu mu ndege RwandAir ariyo ibashyiriyeho ibiciro bihendutse kandi nyamara ikoresha indege Boeing 707-800NG ya mbere nziza mu ndege zikora ku mugabane wa Afurika wose.
Iyi gahunda RwandAir iyihuriyeho na Hotel Serena nayo ifite amahoteli ahanitse ku isi abarwa mu cyiciro cy’inyenyeri 5, bakaba bazajya bafatanya gutwara no gucumbikira Abanyanijeriya basura u Rwanda, ndetse n’abahanyura bagana ahandi mu ngendo z’ubucuruzi no gutembera.
Denise Benzinge-Omany ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza muri hotel Serena aravuga ko bashyizeho iyi gahunda bamaze kubona ko hari Abanyanijeriya benshi bakeneye gusura u Rwanda ngo bige uko barukoreramo bashora imari, hakaba ngo hari n’abandi banyuraga mu Rwanda bajya ahandi, nabo bakaba bazajya baboneraho gusura u Rwanda.
Jacqui M Sebageni ukora mu kigo Thousand Hills Expeditions gitwara abantu gikoresheje imodoka yabwiye abakora mu by’indege muri Nijeriya ko ubu buryo bwo gusura u Rwanda buzaba igisubizo ku Banyanijeriya benshi bari bakeneye uburyo bwihariye bwo gutembera u Rwanda ku buryo bubanogeye.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|