Huye: Kubona imboga mu isoko ntibikiri ikibazo

Mu mwaka wa 2012, imboga zarahendaga cyane mu karere ka Huye. Abazihahaga mu mugi wa Butare bo bazishakaga mu gitondo na bwo zibahenze, byagera nyuma ya saa sita umuntu yagera mu isoko akagira ngo nta n’izahigeze. Ibi ariko byarahindutse.

Kuri ubu noneho imboga zabaye nyinshi, ku buryo abazigura bahendukiwe cyane. Muri iyi mpeshyi ho byabaye akarusho: mu masoko yo mu giturage ari na ho abacururiza mu mugi barangurira, nk’umufungo w’imboga rwatsi baranguraga ku 150, ubu uratangirwa amafaranga 75, yemwe na 60.

Ishu rigaragara ryajyaga rigura 150 cyangwa 200 mu mujyi wa Butare igihe imboga zari zarabuze, ku masoko yo mu cyaro ubu na 50 bararibona. Ibitunguru na byo byigeze kugera ku mafaranga 1000 ku kilo mu mujyi wa Butare, ubu bisigaye bigura hagati ya 400 na 600.

Iri boneka ry’imboga ryashimishije abaguzi, cyane cyane abahahira ku masoko yo mu cyaro kuko ngo ryahuje n’uko bari barumbije ku ihinga rishize (ijagasha). Donatilla Ingabire w’i Shanga ho mu murenge wa Maraba ati “twari twarumbije ibishyimbo, ariko kuba imboga zarabonetse cyane ntizihende byaratugobotse.”

N’ubwo abaguzi bishimiye iboneka ry’imboga ku giciro gitoya, abacuruzi bo, cyane cyane abo ku masoko yo mu cyaro, bavuga ko batakizibonamo amafaranga ahagije.

Virginie Mukanyandwi ucururiza imboga mu isoko rya Cyizi mu murenge wa Maraba, ati “ubungubu nta mafaranga ari mu mboga. Imbwija zarabonetse, amashu yarabonetse, ubu nta nyungu ifatika tukibona. Iyo zabuze ni ho tubona amafaranga.”

Marceline Mukamana na we w’i Cyizi ati “Iki gihe imboga zabaga zifite amafaranga, ariko ubu zahinze benshi kuko basigaye bavuga bati ‘iki gihe nimuhinge imboga, iki gihe nimuhinge ibigori, ...’ Ahubwo ubu uzagira aho aduhinga twarahinze ibigori ni we uzabona amafaranga.”

Iby’uko guhinga imboga byahagurukiwe i Huye binemezwa na Cyprien Mutwarasibo, umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere. Agira ati “Mu gihe cy’ihinga gishize izuba ryabaye ryinshi rituma abaturage barumbya. Twari twasabye abantu guhinga imboga mu bishanga kugira ngo batazicwa n’inzara.”

Kandi ati “kugira ngo tutazabura imboga mu gihe kiri imbere kandi na zo zikenerwa mu kunganira imirire, muri iri hinga riri gutangira tugiye kongera turebe ibishanga bizahingwamo imboga, duhereye ku byari bisanzwe bidakoreshwa neza”.

Ikindi ngo bazitaho mu minsi iri imbere, ni ugufasha abahinzi gukora ku buryo badahinga ubwoko bumwe bw’imboga.

Aha agira ati “nk’uyu munsi ujya kubona ukabona abantu bose bahinze imboga z’ibyatsi, ubundi amashu cyangwa inyanya bitewe n’uko babonye ababihinze ubushize byabunguye. Mu ihinga ritaha, tuzakora ku buryo abantu bahinga ibintu binyuranye kugira ngo batabura isoko. »

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka