Gisagara: Yigiye gukora injugu mu mujyi none zimuteje imbere

Sindikubwabo Théogene, wo mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara, nyuma y’iimyaka 8 aba mu mujyi wa Kigali akahigira uko bakora injugu, ubu ngo uyu mwuga umaze kumuteza imbere aho yasubiriye iwabo.

Kwizera kubona akazi byihuse no kubona ubuzima bwiza ni bimwe mu bituma bamwe mu rubyiruko ruba mu cyaro, rwiyemeza gufata inzira, rukajya gushakisha imibereho mishya mu mijyi iteye imbere.

Sindikubwabo Theogene w’imyaka 22, ubu utuye mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Musha ho mu karerere ka Gisagara, avuga ko aribyo byamubayeho ubwo ku myaka 14 yerekezaga mu mujyi wa Kigali.

Nyuma yo kubona akazi, Théogene ngo yaje kujya atembera, ari nabwo yabonaga aho bacuruza ibigori nyuma yo kubikarangira mu cyuma cyabugenewe bikavamo injugu.

Ubwo mu murenge wa Musha hagezwaga umuriro w’amashanyarazi, Théogene yafashe icyemezo cyo gusubira iwabo, nawe akihangira umurimo wo gucuruza injugu, atahana icyuma kizikora maze atangira kujya azicururiza ku isantere ya Musha.

Akamashini gakora injugu.
Akamashini gakora injugu.

Ku biro bigera ku icumi by’ibigori akoramo injugu ku munsi w’isoko ashobora gukuramo amafaranga ari hagati ya 5000 na 7000 bitewe n’uko yaranguye. Theogene yemeza ko bimaze kumuteza imbere, ugereranyije n’ubushobozi yabonaga akiba mu mujyi.

Ati “Byaranzamuye ubu niguriye ikibanza, mbega mbona ubushobozi bugenda bwiyongera ndetse kuruta uko nari meze ndi mu mujyi, nditunze kandi icyo nkeneye ndakibona”.

Ibi kandi byemezwa na mushiki we witwa Grâce, ubu yahaye akazi, bakaba bakorana, aho avuga ko usibye ikibanza musaza we yaguze ubu baguze na moto itwara abagenzi ikaba nayo ibinjiriza amafaranga.

Théogene agira inama abajya mu mujyi ko bagakwiye kujya kuhakura ubundi bumenyi bugamije kubafasha kwiteza imbere.

Ati “Byaba byiza ugiye mu mujyi mu rubyiruko, agiye ntarangare ahubwo akahakura ubumenyi kuko mu mujyi hari ibikorwa byinshi, maze agasubira hamwe bitaragera akabibyaza umusaruro”.

Muri Santere ya Musha hagaragara urubyiruko rwabyajije amahirwe amashanyarazi agiye kumara hafi umwaka ahageze, aho usanga bamwe bakora imirimo yo kwogosha, gusudira, n’ibindi.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka