Expo ifatwa nk’igipimo cyo gusuzuma ubukungu bw’igihugu no gutsura umubano

Imurikagurisha mpuzamahanga ryatangijwe i Kigali kuri uyu kane tariki 25/07/2013, rigaragazwa nk’igipimo cyo gusuzuma imizamukire y’ubukungu bw’igihugu ndetse no gutsura umubano n’amahanga mu bijyanye n’ubukungu, nk’uko Guverinoma n’inzego z’abikorera mu Rwanda babitangaje.

Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yavuze ko akamaro k’imurikagurisha, ari ugufasha kumenyekanisha u Rwanda, aho kuri ubu ibihugu 22 byo ku migabane yose igize isi byaryitabiriye, rigafasha Abanyarwanda kwagura umubano mu bucuruzi, rikanatanga urubuga ku Banyarwanda rwo kwigira ku banyamahanga ubumenyi badafite.

Atangiza iryo murikagurisha ku mugaragaro ku mugoroba wa tariki 25/07/2013, Ministiri w’Intebe yagize ati: “Nimwige ariko ntimwigane, kandi muzarushe abo mwigiyeho, mwerekane indangagaciro zo kwakira abanyamahanga neza hamwe no gutanga servisi nziza muri rusange!”

Bamwe mu banyamahanga baje kumurika ibikoresho bitandukanye.
Bamwe mu banyamahanga baje kumurika ibikoresho bitandukanye.

Yasabye abikorera b’abanyamahanga gukorana n’Abanyarwanda mu bijyanye no guteza imbere inganda nto n’iziciritse; cyane cyane mu ngufu, ikoranabuhanga, ubucukuzi, ubuhinzi ubwubatsi, amahoteli n’ubukerarugendo.

Ministiri w’Intebe yemereye abikorera ko mu myaka ibiri iri imbere, ahabera imurikagurisha hazaba hashyizwe inyubako zujuje ibipimo mpuzamahanga, ku buryo hazajya habera imurikagurisha inshuro nyinshi mu mwaka, aho kuba inshuro imwe gusa.

“Hazajya hakorerwa imurikagurisha mu byiciro bitandukanye, aho mu gihe kimwe wahasanga nk’ibikoresho by’ubwubatsi, ikindi gihe hakabera imurika ry’ubuhinzi n’ubworozi,… mbese hazaba hashyushye buri gihe”, nk’uko Ministiri w’inganda n’ubucuruzi, Francois Kanimba yabisobanuye.

Inganzo Ngali group yakiriye abayobozi n'abatumirwa mu muco nyarwanda.
Inganzo Ngali group yakiriye abayobozi n’abatumirwa mu muco nyarwanda.

Ministiri Kanimba yemeza ko imurikagurisha ari igipimo cyo kugenzura uko ubukungu bw’igihugu buzamuka, aho ashima umubare w’ibihugu 22 byo ku migabane yose y’isi byaryitabiriye, sitandi (stands) 700 zose zikaba zarabonye abazikoreramo, ndetse n’urubyiruko rwinshi ngo rwahaboneye imirimo.

Hannington Namara uyoboye urugaga nyarwanda rw’abikorera (PSF) we yagize ati: “Nta mibare mfite ariko imurikagurisha ry’ubushize ryatwinjirije miliyoni zitari munsi ya 200, abamurika baraza bagacumbika mu mahoteli, ndetse buri mwaka u Rwanda rwakira abashoramari bakomeye babarirwa hagati ya batanu na 10.”

Guverinoma y’u Rwanda imaze gushyiraho itsinda ry’inzobere rihuza abashoramari bo mu Rwanda n’abikorera bo muryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba n’amajyepfo (COMESA), rigamije gufasha inganda zo mu Rwanda kubona ibicuruzwa bikenerwa n’inganda nini zo muri ibyo bihugu, nk’uko byemejwe na Ministiri Kanimba.

Hari aho barimo gutanga serivisi zo gutunganya inzara ku bagore n'abakobwa ku buntu.
Hari aho barimo gutanga serivisi zo gutunganya inzara ku bagore n’abakobwa ku buntu.

Abikorera basabye ubuyobozi bwa PSF kugabanya urusaku rw’umuziki ubabuza kuganira n’abakiriya babo. Umuyobozi wa PSF yavuze ko bazakemura icyo kibazo, mu buryo bwo gushyira abafite imiziki ukwabo, abacuruzi ibindi nabo bakaba ukwabo.

Expo izarangira tariki 08/08/2013 izajya ifungura mu gitondo ifunge saa yine z’ijoro.

Andi mafoto ajyanye n’inkuru:

Abana bazaniwe ibikinishyo badasanzwe.
Abana bazaniwe ibikinishyo badasanzwe.
Ku munsi wa mbere abitabira Expo bari bataraba benshi.
Ku munsi wa mbere abitabira Expo bari bataraba benshi.
Uyu musore yagaragaje customer care mu buryo bushimishije.
Uyu musore yagaragaje customer care mu buryo bushimishije.
Umwe mu bitabiriye Expo asaba ibisobanuro ku miti koreshwa mu koza amenyo.
Umwe mu bitabiriye Expo asaba ibisobanuro ku miti koreshwa mu koza amenyo.
Abagore n'abakobwa bashobora kubona byinshi bagura birimo imyambaro n'imitako.
Abagore n’abakobwa bashobora kubona byinshi bagura birimo imyambaro n’imitako.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka