CEPGL: Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baracyahura n’imbogamizi
Mu nama y’iminsi ibiri yabereye mu ntara ya Cibitoki guhera tariki ya 4/11/2014 yahuje abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) n’u Burundi ku mipaka ya Bugarama, Kamanyora na Cibitoki hamwe n’inzego zikora ku mipaka, hagaragajwe ko hari ibicuruzwa bitoroherezwa kwambukiranya imipaka nk’uko bibyemererwa n’amategeko y’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari (CEPGL).
Abagore bakora ubucuruzi ku mipaka ya Bugarama-Kamanyora na Cibitoki bavuga ko bagifite imbogamizi ku bucuruzi bwabo, aho hari ibicuruzwa bitemererwa kwambuka ku mipaka biva mu gihugu bijya mu kindi, naho abandi bakavuga ko hari imisoro bakwa ku bihugu itagira inyemezabwishyu ikabagusha mu gihombo.
Mu gucyemura ibibazo abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bahura nabwo, ubunyamabanga bwa CEPGL bwahuje abagore bakora ubucuruzi n’abayobozi bakora ku mipaka bambukiraho harimo ibigo bishinzwe amahoro n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu, kugira ngo baganire ku bibazo bahura nabyo, abayobozi b’imipaka bagatanga ubusobanuro n’amabwiriza akwiye kubahirizwa ku mipaka.
Bimwe mu bibazo bigaragara ku mipaka ya Bugarama-Kamanyora na Cibitoki harimo kuba ibicuruzwa nk’umuceri n’amata biva i Burundi na Kongo bitemererwa kwinjira mu Rwanda, nyamara ibivuye mu Rwanda bijyanwa muri ibyo bihugu.
Ikibazo cy’ibikorwaremezo hagati ya Cibitoki na Kamanyora gituma abava Burundi bajya Kongo bagomba guca mu Rwanda, bikaba ngombwa ko hari ibicuruzwa bitemererwa guca mu Rwanda kandi igihugu bagiyemo byemewe, cyangwa bagasoreshwa nk’ababizanye mu Rwanda kandi batari bubihacuruze.
Abagore bakora ubu bucuruzi bavuga ko bariyeri zo mu mihanda mu Burundi na Kongo zibasoresha ntizibahe inyemezabuguzi kandi bagera no ku mipaka bagasora bikabatera igihombo. Kubakoresha icyangombwa cyambukiranya imipaka cya CEPGL mu gihugu cy’u Burundi kugira ngo bemererwe kwambuka basabwa gutanga nibura amafaranga y’amarundi ibihumbi bibiri.
Abayobozi b’inzego zikora ku mipaka igaragaraho ibibazo ntibabyemera ariko bakavuga ko uburyo bwiza bwo gukora ubucuruzi ku bagore bambukiranya imipaka ari ukwihuriza hamwe mu makoperative ndetse bagaca mu nzira zemewe no kumenyekanisha ibyambukijwe n’ubwo bitasoreshwa.
Joseph Letitiyo, umunyamabanga wungirije wa CEPGL, avuga ko ubunyamabanga bwa CEPGL bufasha abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka kuko bufite akamaro kanini kubaturiye imipaka, akavuga ko kubahuza n’abayobozi bicyemura ibibazo abacuruzi bahura nabyo ku mipaka hamwe no kubasobanurira amabwiriza abagenga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ubuyobozi bw’umuryango wa CEPGL buvuga ko uretse guhuza abakora ubucuruzi n’inzego zikora ku mipaka, bwigisha abagore gukorera hamwe kugira ngo bakore ubucuruzi bw’umwuga ndetse bubateza imbere bakorana n’amabanki mu kongera ubucuruzi bwabo.
Umuryango wa CEPGL watangije igikorwa cyo kubaka isoko rihuza umupaka wa Kavimvira muri Kongo na Gatumba mu Burundi, aho hateganywa no kuzubakwa ayandi mu korohereza ingendo zikorwa n’abakora ubucuruzi.
Kuba hari amategeko yemejwe n’ibihugu bigize CEPGL ariko atubahirizwa, Letitiyo avuga ko amategeko yagiyeho 1985 atakijyanye n’igihe kuko ibihugu bigize CEPGL byagiye mu yindi miryango nayo ifite andi mategeko bigomba kubahiriza, CEPGL ikaba irimo gusubiramo amategeko yashyizeho mu gihe cya cyera.
Abaturage barenga ibihumbi 45 nibo bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL, abagera kuri 80% bakaba abagore kandi bafite ubushobozi buke.
Guhura kw’abacuruzi n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka hamwe n’abashinzwe amahoro ku mipaka bifasha kugaragaza ibibazo bahura nabyo hamwe no kumenya amategeko basabwa kubahiriza kugira ngo akazi kabo kagende neza.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|