Bwira: Abarema isoko rya Gashubi barasaba Leta kuryubakira

Abaturage bo mu mirenge itatu ariyo Ndaro na Bwira yo mu karere ka Ngororero hamwe n’umurenge wa Rusebeya wo mu karere ka Rutsiro barema isoko rya Gashubi mu murenge wa Bwira barasaba Leta kububakira iryo soko kuko riremwa n’abantu benshi ndetse rikaba rifite uruhare mu kwinjiriza akarere amafaranga menshi aturuka ku misoro.

Abarema amasoko yo mu karere ka Ngororero, bemeza ko iri soko ari rimwe mu masoko ane ya mbere muri aka karere mu yagira abantu benshi bayarema, bitewe n’uko ryubatswe hagati y’imirenge itatu, ndetse hakaba n’abarizamo baturutse mu yindi mirenge itavuzwe.

Isoko rya Gashubi ni rinini kandi riremwa n'abantu benshi.
Isoko rya Gashubi ni rinini kandi riremwa n’abantu benshi.

Iyo ugeze aharemera iryo soko mu kagari ka Gashubi, ubona ikibuga kinini riremeramo, ndetse n’amazu y’ubucuruzi menshi kandi bigaragara ko yubatswe neza ugereranyije n’imiterere y’utundi duce tw’ubucuruzi muri aka karere. Iri soko rirema inshuro ebyiri mu cyumweru ngo ryitabirwa n’abantu batari munsi y’ibihumbi 10 kuri buri nshuro, kuburyo usanga banyanyagiye no mu mihanda igana muri iryo soko.

Abacuruzi bakorera muri iri soko usanga bafite ibicuruzwa byinshi. Bavuga ko bagira imbogamizi cyane cyane iyo imvura iguye kuko bajya kugama ibintu byabo bimwe bikangirika ibindi bakabyibwa. Bamwe muribo bavuga ko bagerageza kugabanya ingano y’ibyo bacuruza kugira ngo nihaba ikibazo babone uko babirinda, ibi bikaba bibahombya.

Abarema isoko rya Gashubi ngo bazana ibicuruzwa bikeya bashoboye kwikorera kugirango imvura nigwa babone uko babyanura.
Abarema isoko rya Gashubi ngo bazana ibicuruzwa bikeya bashoboye kwikorera kugirango imvura nigwa babone uko babyanura.

Ikindi ni uko imihanda igana kuri iryo soko itagendwa n’imodoka kubera ko idatunganye, bakaba bifuza aho bazajya basiga ibicuruzwa byabo aho guhora babyimura.

Perezida w’abacuruzi bakorera muri iryo soko akaba n’umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu murenge wa Bwira Mwongereza Evariste, avuga ko iri soko ribahangayikishije cyane ariko ko ubushobozi bafite butabasha kubaka iri soko. Gusa ngo ikibazo bakigejeje ku buyobozi bakaba bategereje igisubizo.

Iyo imvura iguye kwanura ibicuruzwa birabagora.
Iyo imvura iguye kwanura ibicuruzwa birabagora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwira iri soko ririmo, Kavange Jean de Dieu, avuga ko kubakira iri soko biri mu byihutirwa bihangayikishije ubuyobozi bw’umurenge. Gusa kuko nta bushobozi umurenge ufite, ngo ikibazo cyashyikirijwe ubuyobozi bw’akarere nabwo buracyakira kuburyo iri soko rishobora kuzubakirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015-2016.

Uretse ikibazo cy’iri soko, uutagira ibikorwa remezo bihagije mu karere ka Ngororero muri rusange ngo ni kimwe mu bidindiza umuvuduko w’ishoramari muri aka karere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rikwiye kubakwa kdi nimihanda iva kukayebe kukibanda hamwe no murutsiro nimibi

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 7-01-2022  →  Musubize

eh bibuke numuhanda

innocent yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka