Abacuruza imboga n’imbuto mu isoko rya Byumba barasaba gukoresha firigo ziri muri iryo soko

Abacuruzi bakorera mu isoko rya Byumba mu karere ka Gicumbi barasaba ko bahabwa ibyuma bikonjesha biri muri iryo soko kugirango bajye babona aho babika imbuto n’imboga ndetse n’ibindi bicuruzwa bibasaba kubika kuri za firigo.

Antoinnete Iradukunda avuga ko batazi impamvu akarere katabaha firigo ziri muri iryo soko ngo bazikoreshe kandi zarazanywe kugirango zifashe abacuruzi kubikamo ibicuruzwa byabo.

Ibicuruzwa byabo ngo birangirika bikabaviramo igihombo kubera kubura aho babibika kandi mu isoko rya Byumba hari za firigo zitagira icyo zikora. Aba bacuruzi basaba ubuyobozi bw’akarere kureba icyakorwa kugirango ntibakomeze kujya mu gihombo.

Nkurikiyimfura Bonipface we mu magambo ye yagize ati “ubundi se kuki bataziduha ngo tuzikoreshe? Zimaze iki se hariya ziri ziri kuhakora iki? Ahubwo mwebwe mutubarize ubuyobozi icyo buteganya kuzikoresha niba bataziduhaye ngo tuzikoreshe”.

Izo firigo ni nini cyane ku buryo zabika ibintu byinshi ariko ntizikora.
Izo firigo ni nini cyane ku buryo zabika ibintu byinshi ariko ntizikora.

N’ubwo ariko aba bacuruzi bafite ikibazo cyo kutabona uko babika imbuto zabo bamwe bemeza ko ibi byuma bikonjesha byigeze gutangira gukoreshwa ariko binyujijwe mu buryo bwo kubiha rwiyemezamirimo ngo ajye abicunga neza ndetse abe ariwe ugirana amasezerano n’abacuruzi nk’uko Honete Iranzi akomeza abivuga.

Agira ati“Ariko icyadutangaje n’uko bashyizemo umushoramali wo kuzajya abikodesha nawe akishyuza abacuruza imbuto bashaka kurazamo ibicuruzwa byabo bakabanza bakamwishyura amafaranga 1000.”

Kuba abacuruzi baracibwaga ayo mafaranga byatumye bacika intege kuko benshi batari bizeye kubona amafaranga 1000 cya buri munsi kandi ibyo bacuruza bidafite agaciro k’amafaranga menshi, bahitamo kubireka.

Ubuyobozi bw’akarere bwemera ko izo firigo zihari ariko zidakoreshwa kuko zaje gupfa bituma zidakoreshwa icyo bari bazizaniye nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre.

Avuga ko akarere kaje kwiha umuhigo wo kuzikoresha noneho zigatangira gukoreshwa icyo zaguriwe gusa ngo imikoresherezwe y’izo firigo igomba kunozwa kuko batazifata ngo bazihereze abacuruzi zidafite abazicunga ngo zikoreshwe neza.

Abacururiza mu isoko rya Byumba bavuga ko imbuto zabo zikunze kwangirika kubera kutagira ububiko bwabugenewe.
Abacururiza mu isoko rya Byumba bavuga ko imbuto zabo zikunze kwangirika kubera kutagira ububiko bwabugenewe.

Izo firigo akarere ngo kazaziha rwiyemezamirimo kugirango ajye azicunga bityo amenye uwabitsemo imboga ndetse anakurikirane ibyabitswemo nawe bajye bagira icyo bamugenera bitewe n’ubwumvikane bagiranye.

Ku bijyanye n’uko abacuruzi bavuga ko bazibimye ngo ntabwo aribyo kuko ngo ubuyobozi bw’akarere bwaziguze bugamije kubafasha kubona aho babika imboga zabo.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yavuze ko isoko ryatangiye ibyangombwa by’ibanze byose birimo, nyuma ngo ubuyobozi bwaje kubona ko bidahagije bongeramo n’ibyuma bikonjesha binini, kuko ngo babonaga ko bicyenewe.

Ibyo rero bikaba ari ikimeneytso cy’uko ubuyobozi butakwanga ko izo firigo zikoreshwa kuko aribwo bwagize uruhare mu kuzigura. Ubu ngo hagiye gushakishwa uburyo bwo kugirango izo firigo zongere zikoreshwe n’abo bacuruzi ariko bicishijwe kuri rwiyemezamirimo uzemera kuzikoresha.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka