Nyagatare: Uwashoye imari mu bucuruzi bw’amazi aravuga ko WASAC iri kumuhombya

Gatemberezi Damien arashinja WASAC guhombya ubucuruzi bwe bw’amazi kuko yigabije umuyoboro we igashyira amatiyo hejuru atabanje kugishwa inama.

Gatemberezi yerekana amatiyo ye y'amazi yashyizwe hejuru na WASAC.
Gatemberezi yerekana amatiyo ye y’amazi yashyizwe hejuru na WASAC.

Gatemberezi avuga ko mu mwaka wa 2014 aribwo yahawe uburenganzira bwo kubaka imiyoboro y’amazi kuri kilometero 4 na metero 15 mu midugudu ya Mirama ya mbere n’iya kabiri ndetse n’uwa Cyonyo mu karere ka Nyagatare.

Yemeza ko umushinga wa Cyonyo wahombye kuko amazi atabashije kugera mu mudugudu n’ubwo mu nyigo yakorewe na WASAC bamubwiraga ko bishoboka.

Avuga ko umuyoboro wa kilometero 2 n’igice asigaranye wa Mirama ya mbere nawo WASAC yawigabije amatiyo ye agashyirwa hejuru atagishijwe inama.

Ati “Urumva barabanje bampobya Cyonyo none na hano Mirama urabona ko amatiyo yanjye bayashyize hejuru bacukura umuyoboro wabo bivuze ko jye mvuyemo. Nyamara babikoze ntabizi nabibonye bacukura gusa.”

Gatemberezi yifuza ko ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyaha agaciro ibikorwa bye agasubizwa amafaranga yashoye mu mushinga we.

Umuyoboro w'amazi wa Gatemeberezi waigabijwe na WASAC batabanje kubijyaho inama.
Umuyoboro w’amazi wa Gatemeberezi waigabijwe na WASAC batabanje kubijyaho inama.

Agira ati “Aho nafatiye amazi nabo niho bazafatira, urumva ibyanjye byataye agaciro. Bagombye kuba baraje tukaganira simviremo aho. Urumva bazashyiramo amatiyo manini ayanjye avemo, bahe agaciro ibyanjye bagire icyo bangenera.”

Byamugisha Bernard umuyobozi wa WASAC Sitasiyo ya Nyagatare avuga ko ntacyo babangamiyeho Gatemberezi uko nawe azakomeza gucuruza nk’uko bisanzwe ahubwo bo bashaka kongera ubwinshi bw’amazi.

Ati “Ntabwo twakuyemo amatiyo yari asanzwe arimo yewe n’ahari ivomo rusange rye turahakatira, aho amatiyo ye yari ari azahaguma azakomeza abone amazi nk’uko yari asanzwe ayabona azacuruza kuko yabyemerewe na WASAC.”

Gatemberezi Damien avuga ko umushinga we wo guha amazi abaturage ba Mirama ya mbere iya kabiri n’aba Cyonyo wamutwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15.

Avuga ko mugihe WASAC yamutwara umuyoboro wa Mirama ya mbere byamutera ibihombo kuko uretse ivomo rusange, umuturage wifuzaga amazi bumvikanaga akagira ayo amuha akabona guhabwa ifatabuguzi rya WASAC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka