Imashini zizwi nk’ibiryabarezi zahagaritswe mu buryo bw’agateganyo

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) muri iyi minsi yakoze umukwabu wo gufata imashini zikinirwaho imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi zikora ba nyirazo badafite ibyangombwa bibemerera kuzitunga no kuzikoresha mu Rwanda.

Iki gikorwa cyatangiye hagati muri uku kwezi k’Ukwakira 2022 ku ikubitiro imashini zigera ku 170 basanga zikora nta byangombwa ndetse zitanujuje ubuziranenge.

MINICOM yavumbuye hamwe mu hantu izi mashini zateranyirizwaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Iki gikorwa cyo gufata izi mashini cyakozwe n’abakozi ba MINICOM ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi bafatanyije muri iki gikorwa cyo gushakisha ahari izi mashini z’imikino y’amahirwe zimenyerewe nk’ibiryabarezi, no kumenya abakora badafite ibyangombwa byo kuzitunga no kuzikoresha mu Rwanda.

Tuyisenge Faith utuye ku Muhima, Akagari k’Amahoro ahazwi nko mu Kiyovu cy’abakene na we ari mu bambuwe imashini z’imikino y’amahirwe avuga ko yahuye n’ikibazo cyo kubona abayobozi baza bakazitwara.

Ati “Izi mashini naziguze ari esheshatu (6), imwe nyigura ibihumbi 250 Frw none zose barazitwaye sinzi uko nzabaho muri iyi minsi kuko ntituzi n’icyo dusabwa ngo dushyire ibintu ku murongo bazidusubize twongere dukore”.

Ngenzi Billy na we ari mu bambuwe izi mashini z’imikino y’amahirwe 9 zakoreraga ku Muhima no mu Kiyovu cy’abakene. Avuga ko yakoraga nta byangombwa afite bya Leta bimwemerera gukora ubwo bucuruzi.

N’ubwo ari umucuruzi ntibimubuza kuvuga ko umukino w’izi mashini ushyira mu gihombo abawukina kuko abazikoresha baba bazishyizemo uburyo ziri burye amafaranga menshi ndetse n’umukiriya akamugenera ingano y’amafaranga ari burye.

Ati “Erega iyi mikino n’ubwo bayita iy’amahirwe siko bimeze imashini ikoreshwa n’abantu niyo mpamvu dushyiramo uburyo bwo kurya tukunguka, kandi impamvu uyu mukino uba umeze nk’urusimbi usanga abantu bawukina abenshi baba barabaye imbata yabyo ntibabireke bigatuma bakena”.

Umubyeyi witwa Mukarusanga Dafrose atuye mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Nunga mu Karere ka Kicukiro avuga ko uyu mukino wamurumbirije umwana ugatuma ata ishuri kubera kumwiba amafaranga akajya kubikina.

Ati “Ibyo biryabarezi byo kanyagwe Leta nishake ibice burundu kuko byankozeho umwana wanjye arumba akiri muto cyane”.

Umuyobozi muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Evalde Mulindankaka, yatangarije RBA ko iki gikorwa kirimo kuba ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano.

Yavuze ko bareba abakoresha izi mashini batarabiherewe uburenganzira kuko ngo byagiye bigaragara hirya no hino mu gihugu ko hari ababikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kugeza ubu hamaze gufatwa izi mashini zizwi nk’ibiryabarezi 174, hari n’izindi zikabakaba mu 1000 zo zari zitarateranywa zikiri amapiyesi.

Tariki 11 Ukwakira nibwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasohoye itangazo rivuga ko isubitse gutanga uruhushya, rwemerera abashaka kujya mu bikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, washyize umukono kuri aya mabwiriza, avuga ko aya makuru agenewe abantu bose, ko gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe bihagaritswe by’agateganyo guhera tariki ya 11 Ukwakira 2022 kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya.

Itegeko rigenga imikino y’amahirwe ryo mu mwaka wa 2011 rivuga ko uyikoresha atabyemerewe acibwa ihazabu ya miliyoni 2 kugeza kuri 5, naho ubikoze binyuranije n’amategeko akamburwa icyangombwa kimwemerera gukora.

Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022, MINICOM yasohoye itangazo rivuga ko n’abafite izi izi mashini bari barahawe impushya ko zose zihagaze by’agateganyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ko mwafashe izo mumigi gusa izo mucyaro mukazireka mucyaro dufitemo abashoramari batunze ibimachini 500 utwo mwafashe niduke

muvandimwe yanditse ku itariki ya: 25-10-2022  →  Musubize

Bakoze guca ibiryabarezi Ariko ikiryabarezi gisigaye kirimo kwangiza abantu ni izi liquor ntoya zirimo kwangiza abantu kuburyo bukomeye.

Baptiste yanditse ku itariki ya: 21-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka