Ikigega nzahurabukungu cyashyizwemo Miliyari 250Frw y’icyiciro cya kabiri

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022, yatangije icyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu kigamije gufasha imishinga mito n’iciriritse yindi, yazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente

Miliyali zisaga 250Frw zashyizwe mu kigega nzahurabukungu, nyuma y’andi mafaranga angana na miliyali 140 yari yashyizwe muri icyo kigega, zari zigamije gufasha imishinga iciriritse yahungabanye kubera icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w’Intebe avuga ko icyiciro cya mbere cy’icyo kigega cyagize uruhare mu kuzahura ubukungu na gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iteremabere mu cyerecyezo kigari cya NST1, kigamije kuzamura inzego z’abikorera n’umutungo kamere w’Igihugu.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yaboneyeho umwanya wo kugaragaza ko uko icyorezo cya Covid-19 cyagiye kizahaza ibikorwa bitandukanye, muri rusange ubukungu bw’u Rwanda bukaba bwarongeye kuzahuka kandi bigaragara ko bizakomeza kugenda neza.

Avuga ko umwaka wa 2021 ubukungu bw’Igihugu bwiyongereye ku kigereranyo cya 10.9% muri uyu wa 2022 bukaba buziyongeraho 6% bizakomeza mu myaka iri imbere, kandi iryo zamuka ryagaragariye mu nzego zose, aho inganda zazamutse kuri 13.4%, urwego rwa serivisi kuri 12% naho ubuhinzi 6.4%.

Iryo zamuka kandi ngo ryaturutse ku bufatanye na gahunda za Guverinoma zo guhangana na Covid-19 abantu bikingiza ku buryo nibura 65% by’Abanyarwanda, bamaze guhabwa inkingo ebyiri bikaba byarafashije kugenda hafungurwa ibikorwa byo mu rwego rw’ubukungu, akaba ashishikariza abantu gufata urukingo rwo gushimangira.

Haracyari ibibazo rusange bidindiza iterambere ry’u Rwanda n’isi muri rusange

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, atangaza ko ibibazo rusange birimo ubwikorezi mpuzamahanga, intambara y’u Burusiya ka Ukraine, biri mu bikomeje kubangamira iterambere muri rusange, bigatuma ibiciro bizamuka, no kuba Covid-19 itarashira by’umwihariko mu bihugu bihahirana n’u Rwanda.

Ibyo bizateza ibibazo birimo kumanuka kugeza kuri 3.6% by’ubukungu bw’Isi mu mwaka wa 2023, mu gihe umuvuduko wabwo umwaka ushize wari 6,1%, Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ubukungu bukaba buzagabanuka kuzagera kuri 3.8%, kandi umwaka ushize wari kuri 4.5% muri 2021.

Umuvuduko w’ubucuruzi ku rwego rw’Isi uzagabanuka kuva ku 10.1% wariho umwaka ushize, ugere kuri 5% uyu mwaka, naho izamuka ry’ibiciro rikagera kuri 7.4% bivuye kuri 4.7% umwaka ushize.

Yakomeje avuga ko izamuka ry’ibiciro ku Isi ryagize ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda, ku bicuruzwa bitandukanye cyane cyane ibiva hanze, nk’uko bigaragarira ku masoko mu Gihugu.

Avuga ko mu mezi atatu ya mbere uyu mwaka wa 2022 ibiciro byazamutseho 5.9%, ugereranyije n’amezi atatu y’umwaka ushize wa 2021, aho igipimo cyari kuri 2.1%, mu kwezi kwa Mata 2022 honyine, ibiciro byakomeje kwiyongera kugeza ku 9.9%, mu gihe muri Werurwe uyu mwaka cyari kuri 7.5%.

Ibitumizwa mu mahanga nabyo byarazamutse n’ibikomoka mu Rwanda birazamuka, bitewe n’ibiciro byazamutse by’ibikomoka kuri peterori, kubera ko ababitumiza n’ababyohereza bari bakeneye gukomeza ako kazi, n’ubwo hari n’abazamuye ibiciro ntacyo bashingiyeho.

Avuga ko Guverinoma ikomeje gufata ingamba n’ubwo itahagarika izamuka ryabyo, hakaba hashyirwaho igenzura rihoraho ku masoko ku izamuka ry’ibiciro nta mpamvu, aho ku masoko hirya no hino bikorwa ngo harengerwe abacuruzi n’abaguzi.

Hari kandi nkunganire ku bicuruzwa na serivisi z’ingenzi kugira ngo ibiciro bidatumbagira cyane, aho ku giciro cya lisansi kuri pompe cyiyongereyeho 103Frw gusa mu gihe hari kwiyongeraho 218Frw, iyo hatabo nkunganire ya Guverinoma.

Kuri mazutu hiyongereyeho 167Frw mu gihe hari kwiyongeraho 282frw nta nkunganire, ibyo bikaba ngo bivuze ko kuri lisansi na mazutu Leta yigomwe amafaranga 115Frw bituma ibiciro byo gutwara abantu n’ibintu bitazamuka cyane.

Ku kijyanye n’isukari, ingano, amavuta n’umuceri bitumizwa hanze nabyo byazamutse cyane, Minisitiri w’Intebe avuga ko habayeho gahunda zatangijwe zo kubona ibikenewe ku yandi masoko, ubu abacuruzi batangiye gukurayo ibikenewe, birimo n’amavuta, isukari n’ingano.

Guverinoma ikaba ihumuriza inizeza Abanyarwanda ko izakomeza guhangana n’izamamuka ry’ibiciro, kugira ngo abaturage badakomeza guhendwa cyangwa, byanazamuka ntibirenze urugero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka