Ntimucikwe n’ikiganiro ‘EdTech’ kigaruka ku ikoranabuhanga mu burezi

Ikiganiro kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, EdTech Monday, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, kiragaruka ku byakorwa ngo abikorera na Leta barusheho gufatanya guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, no ku bibazo bwikiye gukemurwa ngo urwo rugendo rugere ku ntego.

Ikiganiro EdTech kigaruka ku ikoranabuhanga mu burezi
Ikiganiro EdTech kigaruka ku ikoranabuhanga mu burezi

EdTech Monday ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kigatambuka kuri KT Radio, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho cyibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

Bimwe mu biganirwaho harimo uko ubufatanye bwa Leta n’abikorera, bwateye imbere mu Rwanda mu myaka icumi ishize, n’intsinzi z’ingenzi zishobora guterwa n’ubwo bufatanye.

Bimwe mu bibazo bizibandwaho muri icyo kiganiro, ni ukureba ku guteza imbere ubufatanye bwa Leta n’abikorera ku bikorwa birambye by’ikoranabuhanga mu burezi, no kureba uko gahunda za EdTech, nka porogaramu imwe ya mudasobwa imwe kuri buri mwana (One Laptop per Child), yakemuye ibibazo byihariye by’uburezi u Rwanda ruhura nabyo, cyane cyane mu cyaro ndetse no mu batishoboye.

Mu bindi biganirwaho hari kugaragaza ingero zifatika z’ibisubizo bishya bya EdTech byatejwe imbere mu Rwanda, binyuze mu bufatanye hagati y’inzego za Leta, ibigo byigenga, n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Aha hazaganirwa ku mbogamizi zikigaraga mu ishoramari mu ikoranabuhanga mu burezi, aho bigaragara ko hagikenewe uruhare rw’abikorera mu gushora imari mu ikoranabuhanga mu burezi, cyane cyane mu bigo by’amashri yo mu cyoro.

Hari kandi ikibazo kikigaragaza ku ishoramari, aho ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga birimo amashanyarazi bikiri bike, bikabangamira ishoramari mu ikoranabuhanga mu burezi kuko nta mashanyarazi bigoye kubigeza henshi.

Ikindi ni ikibazo cy’umuyoboro wa murandasi utaragera ku mashuri menshi mu cyaro, bikagorana ku gukora ubushakashtasi no gukoresha ubwenge bukorano.

Muri iki kiganiro hazagarukwa ku ngamba zakoreshejwe kugira ngo gahunda za EdTech mu Rwanda zihuze n’intego z’uburezi z’Igihugu, zita ku byo abaturage bakeneye, n’uko guhuza ibikorwa remezo byagize ingaruka ku bunini no ku mikorere y’ibikorwa bya EdTech mu Rwanda.

Iki kiganiro kandi kiragaruka ku ruhare ibikorwa byubaka ubushobozi bigira mu guha imbaraga abarezi mu Rwanda, kwinjiza neza ikoranabuhanga mu myigishirize no kwiga, n’uburyo izo gahunda zapimwe.

Abatumirwa muri iki kiganiro ni Himbaza Yves, washinze akanayobora ikigo TWIS, ndetse na Cyprien Bunani uyobora Education Development Consult.

Abatumirwa
Abatumirwa

Ikiganiro EdTech Monday cyo muri uku kwezi kizatambuka kuri uyu wa Mbere, mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya (18h00-19h00), ndetse no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today no kuri Space ya X.

Abafite aho bahuriye n’uburezi, abayobozi b’ibigo, abarimu, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi murashishikarizwa gukurikira iki kiganiro, aho musobanukirwa byinshi ku ngingo izaganirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka