Yatomboye laptop na modem muri “IZIHIZE NA MTN”

Kabarisa Asumani ufite imyaka 24 yatomboye laptop ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 450 na modem muri tombola yitwa “IZIHIZE NA MTN” ya sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda.

Ubwo yakiraga ibyo yatomboye uyu munsi ku biro bya MTN muri UTC mu mujyi wa Kigali, Kabarisa yagize ati “ejo nagiye kumva numva telephone irampamagaye umuntu ambwira ko natsindiye laptop na modem muri IZIHIZE MTN ko ngomba kuyitora none kuwa gatanu. Mubyukuri ntacyo nakoze kidasanzwe uretse yuko umurongo wanjye wa telefoni wa MTN uhora kuri rezo (MTN network)”.

Asumani ni umunyeshuri wiga ikoranabuhanga muri KIST, akaba yishimye cyane kuko abonye mudasobwa yo kwifashisha mu myigire ye. Laptop yatomboye ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 450 naho modem yo igura amafaranga ibihumbi 18. Asumani yanahawe ifatabuguzi ry’ukwezi ryo gukoresha modem igihe kingana n’ukwezi kose ku buntu.

Umuyobozi w’ishami rya MTN kuri UTC, Umurungi Liliane, yijeje Abanyarwanda ko hari ibyo gutombora byinshi nka laptops, Samsung Galaxy tab, amatelefone ya Blackberry na LG, modems ndetse n’amakarita ya telefoni.

Umurungi yavuze ko iyi tombora izarangira abantu 11,000 bamaze kubona ibihembo muri uku kwezi k’Ukuboza.

Iyi tombora ikora muri ubu buryo: Buri mpera z’icyumweru, nimero zose zo mu Rwanda ziri ku murongo wa MTN zishyirwa mu mashini ikazivanga hanyuma MTN igatumira radiyo zo mu Rwanda esheshatu hamwe naba auditor bigenga bagatora nimero imwe kuri imwe kugeza ku bantu 72 bose bagahabwa ibihembo.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kugira urwanda rugire amahoro kandi nibicuruzwa byaho byiyongere.

Germain yanditse ku itariki ya: 22-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka