Uyu mwaka uzarangira ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 7.6%
Banki Nkuru y’igihugu iratangaza ko uyu mwaka uzashira ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 7.6% mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa byo bitazarenza 7.5%.
Guverineri Gatete Claver yatangaje ko kugira ngo iyo ntego igerweho hazagenderwa ku ngamba za Leta z’ishoramari mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.
Mu nama yo gusobanura uko ubukungu bw’igihugu buhagaze yabaye tariki 09/02/2012, Guverineri Gatete yavuze ko muri rusange ifaranga ry’u Rwanda ritataye agaciro kubera ko hari ibintu byinshi u Rwanda rugura hanze ugereranyije n’ibyo rwohereza.
Yasobanuye ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 1.6 ku idolari ry’Amerika gusa mu gihe mu bindi bihugu byo mu karere ryataye agaciro ku rugero rurenze 20 ku idolari.
Ubukungu bw’u Rwanda bugenda buzamuka uko imyaka ishira rimwe na rimwe bukazamuka kuruta uko byari byateganyijwe. Umwaka ushize hari hateganyije 7% gusa ariko warangiye bwiyongereyeho 8.8%.
Emmnuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|