Urubyiruko rwashyiriweho amahirwe yo gukorera amafaranga mu gihe gito

Mu rwego rwo guha ubumenyingiro bufite ireme urubyiruko kandi bakabuhabwa mu gihe gito kuburyo babasha kujya ku isoko ry’umurimo bagakorera amafaranga, ikigo MOPAS Ltd, cyatangije ishuri rigamije gufasha urubyiruko gukarishya ubumenyi mu gutunganya amashusho, amafoto n’amajwi.

Bakora bahabwa n'ubumenyi butandukanye
Bakora bahabwa n’ubumenyi butandukanye

Iri shuri ryiswe MOPAS Film Academy ryatangijwe mu mwaka wa 2016, mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, nk’uko Jean Claude Niyibizi urihagarariye abivuga.

Ati” Abanyeshuri basohoka muri iki kigo baba bafite ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru rwo gutegura ibijyanye na filime, gutunganya amajwi n’amashusho mu gihe gito.”

Avuga kandi ko mu barenga 50 iri shuri rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo, barwanirwa n’ibigo bikenera aba bakozi nka za Televiziyo na za Radiyo zitandukanye, ndetse n’ibigo byigenga bikenera gukora ubucuruzi no kwamamaza binyuze mu mashusho.

Nkurunziza Alain ni umunyeshuri wize muri iri shuri, akaba yarafunguye ikigo cye gitunganya amafoto n’ama video mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today avuga ko iki kigo yashinze akesha ubumenyi MOPAS ubu kimutungiye umuryango kandi yanahaye akazi bagenzi be bane biganye ubu nabo bakaba bameze neza.

Ati “ Nditunze n’umuryango wanjye, kandi mbasha no kwishyura abakozi bane umushahara w’ibihumbi 250 ku kwezi. Ibi birumvikana ko ninjiza arenga Miliyoni mbikesha ubumenyi nakuye muri MOPAS.”

Ibyo bitambaro bizwi nka Chroma key
Ibyo bitambaro bizwi nka Chroma key

Niyibizi Jean Claude Uyobora MOPAS, avuga ko akarusho k’iri shuri ari uko ryagabanyirije urubyiruko rw’abakobwa amafaranga y’ishuri ku kigero cya 20%, mu rwego rwo kubashishikariza kwiga uyu mwuga kuko usanga abawitabira bakiri bake, kandi byaragaraye ko ufasha abawukora kwiteza imbere mu buryo bwihuse.

Mu gihe cy’amezi atatu bamara biga, abagabo bishyura 300,000 Frw, abagore bakishyura ukuyeho 20%, yayo angana na 240,000FRW.

Niyibizi avuga ko MOPAS Film Academy ni bimwe mu bizatuma gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika igerwaho mu guteza imbere ICT muri gahuda ya HeforShe.

Mopas Film Academy ije kuzuzanya na gahunda ya National Employement Program (NEP) mu guhanga umurimo ku rubyiruko mu bijyanye na Industrial Based Training (IBT).

Iri shuri riherereye Sonatube mu Mujyi wa Kigali ku muhanda ugana ku Gishushu (KG 600 no 80). Rifite ibikoresho n’inzu (studio) byo gufata no gutunganya amashusho n’amajwi byo mu rwego rwo hejuru nka camera zifata amashusho ya 4K cyangwa 1080 P, izifata amashusho ya “HD”, “chroma key” zitandukanye, ndetse n’urumuri rukenewe mu gutunganya no gufata amashusho akeye.

Intego nyamukuru ya MOPAS Film Academy ni ukuziba icyuho kiri mu Rwanda aho usanga abakozi b’umwuga mu gufata no gutunganya amashusho, amafoto n’amajwi bakiri bake, ibi bigatuma akazi kenshi muri uyu mwuga gatwarwa n’abanyamahanga.

Ikidasanzwe muri MOPAS FILM ACADEMY ni uko abanyeshuri baharangije abenshi babona akazi muri iki kigo, abandi bagashinga amakompanyi yabo bagatangira gukorera ifaranga mu buryo bwihuse.

Nyuma y’Amezi atatu gusa, MOPAS FILM ACADEMY itanga impamyabushobozi yemewe n’ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’Imyuga mu Rwanda (WDA).

Umuyobozi wa MFA akurikirana imyitwarire y'abanyeshuri
Umuyobozi wa MFA akurikirana imyitwarire y’abanyeshuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka