Umushinga LWH wakuye abaturage ba Rwabicuma mu bukene

Umushinga ushinzwe gufata ubutaka, amazi no kuvomerera imyaka ku misozi
(LWH) ukorera muri minisiteri y’ubuhinzi umaze kuvana abaturage b’umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza mu bukene.

Abaturage bavuga ko kuva aho uwo mushinga ugereye muri ako gace barushijeho gutera imbere. Sebatwa Ezekiel, umwe muri abo baturage bakora mu materasi y’indinganire, yemeza ko mu mafaranga ahabwa n’uwo mushinga yaguzemo ikibanza cy’ibihumbi 11 mu mudugudu n’inka yaguze ku bihumbi 12 by’amafaranga y’u Rwanda.

Sebatwa abisobanura atya: “ Ubu uko umbona nahoze mbarirwa mu bakene batuye mu mudugudu w’iwacu ariko aho ntangiriye gukora ku ifaranga ubukene nahise mbutera ishoti.”

Yakomeje agira ati “Sinarinzi icyo kwizigamira bivuze ariko ubu mfite konti iriho amafaranga mu Murenge SACCO”.

Abaturage bakoresheje neza amafaranga bahembwa, bakoramo imishinga mito iciriritse ibyara inyungu, banahabwa igihembo cy’uko yabashije kubagirira akamaro. Aho usanga buri wese aharanira kugaragaza icyo yamumariye kugira ngo ahabwe ibyo bihembo.

Umubyizi w’umuturage ku munsi bawubarira amafaranga igihumbi ku munsi. Akazi kagatangira kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa munani z’amanywa.

Ubutaka abo baturage barwanyijeho isuri kandi bukomeza kuba ubwabo bakabuhingaho igihingwa kimwe cyatoranyijwe.

Dusabimana Berine, kapita w’abo baturage bakora amaterasi y’indinganire agaragaza ishusho y’uko iyo misozi yari iteye itarakorwaho amaterasi y’indinganire.

Abisobanura muri aya magambo “Iyi misozi mureba yahoze ihanamye cyane, amazi asenyera abaturage kuko nta nzira yanyuragamo”.

Abaturage basaga ibihumbi 2500 bakoreshwa n’uwo mushinga mu guhanga amaterasi y’indinganire. Kuva tariki 15/ 12/ 2010 kugeza tariki 14/01/ 2012 bari bamaze guhanga ubuso bungana na hegitare 437 z’amaterasi y’indinganire mu gihe hegitari zikenewe gukorwa ari 2100.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka