Umushahara w’abanyapolitiki uzongerwa ku kigero cya 24%

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) irasaba abaturage kutinubira ko umushahara w’abanyapolitiki uzazamuka kugera kuri 24% kuko bo batigeze bongezwa kuva mu myaka 13 ishize. Abakozi ba Leta basanzwe bazongerwa umushahara ku kigero cya 10%.

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 14/06/2012, Samuel Mulindwa, Umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA yasobanuye ko politiki y’imishahara iteganya ko guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2012, abakozi ba Leta bazongererwa imishahara.

Abakozi bose bazongererwa umushahara uretse bamwe na bamwe bari ku gipimo cy’imihemberwe kigera kuri 400. Nubwo abanyapolitiki bari muri urwo rwego bazongererwa umushahara kubera ko badaheruka kuvugururirwa imishahara kuva mu mwaka w’1999.

Umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA yabisobanuye atya “Dufashe nk’urugero, kuva muri uwo mwaka Ministiri aracyahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi 23, umukozi we wo mu rugo yahabwaga ibihumbi bitandatu, none ubu umukozi nk’uwo arahembwa ibihumbi 40”.

Ikigenderewe muri iyi politiki y’imishahara y’abakozi ba Leta mu Rwanda, ngo ni ukuringaniza imishahara y’abakozi bafite imirimo ingana, ndetse no kongerera abahabwa umushahara utajyanye n’ibiciro biri ku isoko muri iki gihe. Umushahara uhabwa Ministiri uzagera kuri miriyoni imwe n’ibihumbi 273.

Guhemba abakozi ba Leta byafashe 41.1% by’ingego y’imari y’igihugu y’umwaka 2012/2013 kandi ngo bazakomeza kongererwa bijyanye n’ubushobozi buke bw’igihugu. Umwihariko uzashyirwa ku barimu, abasirikare ndetse n’abapolisi bivugwa ko bakiri ku gipimo cy’imihemberwe kitarenga 250.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Abarimu bazabongerera angahe?

yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

Ikibazo ntabwo ari uko imishahara yabo itongererewe, ikibazo ni ukureba koko uburyo abanyagihugu bose bakwibona ku iterambere ry’igihugu. Umuntu baguriye imodoka, bakamuha essence, bakamuha amafranga ngo yo kwakira abashyitsi, bakamwishyurira inzu, amafranga y’umushahara ni ay’iki?. Kwitwaza ngo abarimu ni benshi ni ubuhemu, kuko muri gutera abantu imitima mibi, umunsi byabaye nko Mu Barabu, mubyitege!!!

Bihunduke yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

rwose ibyo bakoze byari bikwiye gusa n’uko bazayigabanya bakagenera abarimu,ingabo ndetse na police ya ma Cooperative yabo harimo Umwarimu SACCO,Zigama CSS.

pierre gasamagera yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

Barabuzwa nande ko aribo babigena?
Ibintu bijya mu bindi, nzirikana ko muvunika, ariko na mwarimu ntaba yicaye. Nabisabiraga kwibuka natwe abarimu kuko guhembwa n’atavamo ayo kwishyura inzu ni ikibazo kitugoye cyane. Abana bacu baziga bate? nako kwiga, batungwa n’iki kuko ntiwakwiga utariye. Kubaka inzu cyangwa kuyigura byo ntibikiri ibyacu,, turi munsi cyane y’urwo rwego, na convoyeur adufata nk’aho tutakandagiye mu ishuri. Mwazirikanye ko turi abantu nk’abandi, rwose muce inkoni izamba nibura tubone icumbi, tubashe no kubona ifunguro kuko kutabona ifunguro witwa umukozi wa Leta byo biraturenze. N’iyo mwatugenera net ya 100000 twagerageza kubaho nk’abandi bose. Mbaye mbashimiye.
Murakoze

Muvandimwe Aimé yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

Mwiriwe,
mutubwirire MIFOTRA ko hari ikibazo kuri ba ACCOUNTANT na AUDITORS kuko amafaranga bongereweho ni 10.000frw gusa kandi akazi bakora kafite risks.
Kuki procurement yahabwa 286,000frw naho accountant na auditor bagahabwa 241,000 gusa. rwose babyige neza.

UWAYO yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

Ariko se abashinzwe umutekano ko ntacyo babivugaho ntibazi ko iterambere ryose turikesha umutekano ? Police and Army nayo nibayiteho kuko baritanga kuburyo bugaragara!

DAY-ONE yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka