“Ubukungu bw’u Rwanda bwariyongereye” - IMF

Isuzumwa ryakozwe n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (International Monetary Fund) ryerekana ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku buryo bugaragara.

Itangazo IMF yasohoye tariki 09/01/2012 ivuga ko aho u Rwanda rugeze bitakiri ngombwa ko rukomeza guhabwa ubufasha bugenerwa ibihugu bikennye cyane ku isi kuko rugenda rugaragaza iterambere mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’ubufatanye mu iterambere rusange ry’igihugu.

Naoyuki Shinohara, uwungirije umuyobozi wa IMF, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse cyane mu mwaka wa 2011 ariko ngo nanone kubera ko umusaruro w’abaturage ushobora kuzabura isoko kubera ko ari mwinshi cyane bizabakururira igihombo mu mwaka wa 2012.

Yongeyeho ko ubu igikenewe cyane mu Rwanda atari ugushakira abaturage ubufasha kuko hari aho bamaze kugera ahubwo ko hazabaho gufatanya cyane cyane babagira inama mu rwego rwo gukomeza guteza ubukungu b’igihugu imbere.

Akomeza avuga ko ibyo bitabayeho umusaruro wapfa ubusa ibiciro bigahanantuka bityo bigatuma abaturage bacika intege hanyuma ubukungu bugasubira inyuma.
Naoyuki Shinohara kandi yavuze ko nubwo ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza hakwiye gushyirwa imbaraga cyane mu kurwanya isuri, kubungabunga ubutaka, no gushimangira umuco wo gukorana n’amabanki kugira ngo ubukungu bw’igihugu buzamuke mu buryo bwose.

Yanavuze kandi ko ari ngombwa ko habaho gukorera mu mucyo hanyuma abaturage bagakangurirwa kugana ibigo by’imari iciriritse nka SACCO n’ibindi
Yashimye cyane igikorwa cyo guhugura abantu 60 mu bugenzuzi bazafasha abaturage gusobanukirwa byimazeyo akamaro ko kwitabira amakoperative ndetse no kugana ibigo by’imari iciriritse ku ko ari intambwe ishimishije yatewe.

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje kubashimira amakuru mashya mugeza ku basomyi ba Kigali Today. Cyakora nifuzaga kubasaba gukosora inkuru irebana na raporo ya IMF ku Rwanda aho muvuga ko uwungirije umuyobozi wa IMF, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse cyane mu mwaka wa 2011 ariko ngo nanone kubera ko umusaruro w’abaturage ushobora kuzabura isoko kubera ko ari mwinshi cyane bizabakururira igihombo mu mwaka wa 2012. Musubire muri raporo ya IMF murasanga ntaho babivuga,ahubwo baravuga ko ibiciro birushaho kuzamuka kubera ababishaka ari benshi (demand pressures) kandi ko muri 2012 ubukungu buzagaba kubera risks nyinyi zihari. Murakoze.

Obald Hakizimana yanditse ku itariki ya: 11-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka