Ubukungu bw’u Rwanda buziyongera cyane ugereranyije n’umwaka ushize – Guverineri Gatete

Urwego rw’ubuhinzi n’urw’inganda bikomeje gutera imbere kubera impinduka zakozwe na guverinoma, biri mu bizatuma ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera uyu mwaka kurusha umwaka ushize, nk’uko bitangazwa na Guverineri wa Banki Nkuru, Ambasader Claver Gatete.

Guverineri Gatete avuga ko umusaruro w’ibyinjizwa n’abaturage mu Rwanda wageze ku 8,6% mu 2011 uvuye kuri 7,2% mu 2010.

Ibyo byatewe ahanini no gushyira ingufu mu buhinzi n’inganda, ndetse n’itangwa rya serivisi nziza, bityo hakaba hari amahirwe menshi ko bishobora gukomeza kuzamuka, nk’uko Guverineri Gatete yakomeje abitangaza kuri uyu wa Gatanu tariki 27/04/2012.

Yongeho ko haziyongeraho n’uko ifaranga ry’u Rwanda ritahuye n’ibibazo byo guta agaciro cyane, ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba.

Mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI), cyari cyatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kwiyongera, kuva ku kigereranyo cya 7,5% kugera ku 8% mu myaka ibiri.

FMI yari yanaburiye u Rwanda ko binashoboka ko ifaranga rya rwo ryata agaciro, aho ryaje guta agaciro ku kigereranyo cy’u 8% gusa.

Ifaranga y’u Rwanda niryo riri hasi mu guca agaciro muri aka karere, ahanini bitewe no kugabanyiriza imisoro abinjiza ibikomoka kuri peteroli mu gihugu ku ruhande rumwe, no kuba u Rwanda rwari rwagize umusaruro mwiza ku rundi ruhande.

Guverineri Gatete avuga ko mu mwaka ushize u Rwanda rwari rufite intego yo kongera ubukungu bw’igihugu kugeza kuri 7%, ariko umwaka urangira bigeze ku 8,6%.

Ibyo akabiheraho avuga ko hari icyizere ko n’uyu mwaka ubukungu bw’igihugu buzarushaho kwiyongera.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka