Ubukungu bw’Igihugu ntibwahungabanye cyane n’ubwo GDP muri 2016 yagabanutse- BNR
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), itangaza ko n’ubwo umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) utazamutse muri 2016, ubukungu bw’igihugu buhagaze neza.
Byatangajwe na Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, ubwo yatangazaga uko ubukungu bw’igihugu buhagaze, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2017.
Imibare igaragaza ko GDP yari yazamutseho 6.9% muri 2015 mu gihe muri 2016 yazamutseho 6.1%, habariwe ku bihembwe bitatu bibanza bya buri mwaka.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abahagarariye amabanki n’ibindi bigo by’imari.
Guverineri Rwangombwa avuga ko n’ubwo ubukungu butazamutse cyane nta gikuba cyacitse, akanagaruka ku mpamvu zateye icyo kibazo.
Yagize ati “Ubukungu ntibwagenze neza nko muri 2015 ariko hari aho imibare yiyongereye. Kutazamuka muri rusange byatewe ahanini n’ubuhinzi butagenze neza bitewe n’amapfa, ikindi ni ibiciro by’ibyo twohereza mu mahanga byagabanutse, cyane cyane amabuye y’agaciro ndetse n’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanutse ugereranyije n’idorari rya Amerika”.
Akomeza avuga ko hari icyizere cy’uko muri uyu mwaka wa 2017 ubukungu buzazamuka, kuko ibiciro ku isoko mpuzamahanga byatangiye kuzamuka ndetse n’iteganyagihe rikaba ryerekana ko ikirere kizaba cyiza ku buryo ubuhinzi bwazatanga umusaruro ugaragara.
Ibigenderwaho mu bikorwa by’ubukungu (CIEA), byazamutseho 13.5% muri 2015 mu gihe muri 2016 byazamutseho 10.7%, nk’uko iyi mibare ya BNR ikomeza ibyerekana.
Prof. Kigabo Thomas Rusuhuzwa, Umuyobozi w’Ishami rya politiki y’imari n’ubushakashatsi muri BNR, ahamya ko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kazazamuka muri 2017.
Ati “Mu mpera za 2016,ibiciro by’ibyoherezwa mu mahanga byatangiye kuzamuka bikaba biteganyijwe ko bizakomeza kuzamuka kurushaho muri 2017. Ibi bizatuma ifaranga ryacu rizamura agaciro nk’uko imibare yatangiye kubigaragaza muri izi ntangiriro z’umwaka wa 2017, bivuze ko nta ubukungu buziyongera nta gushidikanya”.
Akomeza avuga ko n’ibyoherezwa mu mahanga biziyongera muri uyu mwaka, bityo bigakomeza kongerera ifaranga ry’u Rwanda agaciro ku buryo ritazahungabana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|