U Rwanda na Korea y’Epfo byiyemeje kongera ubufatanye mu by’ukungu

U Rwanda na Korera y’Epfo byatangaje ko bifatanyije gukemura ikibazo cy’ubukungu n’imibereho y’abaturage ku ruhande rw’u Rwanda binyuze mu butwererane ibihugu byombi bifitanye kuva mu myaka 50 ishize.

Umuyobozi wa diplomasi muri Korea y’Epfo uri mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 14/01/2013 yijeje ko igihugu cye kigiye kongera inkunga kigenera u Rwanda ariko yirinze kuvuga uko izaba ingana.

Ministri w’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi wa Korea y’epfo, Kim Sung Hwan yatangaje ko imishinga ijyanye n’ubuhinzi, uburezi, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga, isanzwe iterwa inkunga na Leta ya Korea kuva mu myaka 50 ishize, igiye gukomeza gutezwa imbere.

Mu biganiro yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda (Minisitiri Mushikiwabo), abaminisitiri bombi bemeje ko ibihugu byombi bigiye gukoresha imyanya bifite mu kanama gashinzwe amahoro ku isi, kugirango biharanire umutekano wabyo n’uw’ibihugu bifitanye ikibazo gishingiye ku mipaka.

Kim Sung Hwan yatangaje ko igihugu cye gishyigikiye byimazeyo utwigoro tw’u Rwanda mu guharanira amahoro n’umutekano mu karere ndetse no ku mugabane w’Afurika muri rusange.

Yashyigikiye igitekerezo u Rwanda rwagize mu muryango w’abibumbye, cyo kwanga indege zitagira abaderevu (drones) mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa, kubera impungenge ku cyo zizaba zigamije, n’uwabigiramo inyungu uwo ari we.

Ministiri Kim Sung yagize ati: “Korea irabashyigikiye kandi izagumana namwe igihe cyose, mubyizere. Kuri icyo kibazo cya ‘drones’, byaba byiza harebwe ubusugire bwa buri gihugu, ntibibe ibyo guhubukirwa.”

Abakozi muri za ministeri z'ububanyi n'amahanga z'u Rwanda na Korea y'Epfo, mu biganiro bigamije guteza imbere umubano n'ubufatanye mu bihugu byombi.
Abakozi muri za ministeri z’ububanyi n’amahanga z’u Rwanda na Korea y’Epfo, mu biganiro bigamije guteza imbere umubano n’ubufatanye mu bihugu byombi.

Kuba Korea y’Epfo n’iya ruguru zitarebana neza, ahanini biturutse ku baturage b’ibihugu byombi batandukanijwe ku ngufu kandi bafitanye isano, byagaragaye ko u Rwanda na Korea bifite amateka yenda gusa, kubera ikibazo cy’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Ba Ministiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi banzuye ko bagomba gushakira umuti mu biganiro ku makimbirane aturuka ku mipaka mu bihugu bya Korea zombi, u Rwanda na Kongo, hamwe na Sudani y’epfo na Sudani.

Ministiri Louise Mushikiwabo, w’ububanyi n’amahanga, mu izina rya Leta y’u Rwanda, yakiranye ibyishimo mugenzi we wa Korea y’Epfo, aho yavuze ko yizeye umusaruro uzava mu bufatanye n’ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

Korea n’u Rwanda byiyemeje kujya bishyira hamwe mu ifatwa ry’ibyemezo mu muryango w’abibumbye, guharanira amahoro n’umutekano ku isi, kureba uburyo ishoramari ryo muri Korea ryakwiyongera mu Rwanda, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kurwanya iterabwoba.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka