Rwanda rurashaka kongera ubwishingizi bukava kuri 2,3%

Mu nama ya 36 y’inteko rusange y’ihuriro Nyafurika ry’ibigo by’ubwishingizi (FANAF) iteraniye i Kigali kuva tariki 20-23/2012, byagaragaye ko ubwishingizi mu Rwanda bukiri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu.

Muri iyi nama yiga ku ruhare rw’ibigo by’ubwishingizi mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu, abayiteraniyemo cyane cyane abo mu Rwanda bagaragaje bifuje ko ubwishingizi bwazamuka bukava kuri 2,3 % kuko mu bindi bihugu nka Cote d’Ivoire na Cameroun byateye imbere bigera ku 10%.

Ministre w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, avuga ko u Rwanda ruzakomeza gufasha urwego rw’ubwishingizi kuko rugira uruhare mu gufasha abaturage kugira imibereho myiza. Yahamagariye minisiteri y’igenamigambi na banki nkuru y’igihugu kwegera ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda bagatanga ibitekerezo mu gucyemura ibibazo biboneka mu bwishingizi mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa SORAS, Rugenera Marc, avuga ko u Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu gushishikariza abahinzi gushinganisha ibikorwa byabo ariko kugeza ubu aho byashoboye kugerwaho ni mu buhinzi bw’ibigori n’umuceri.

Abanayrwanda benshi ntibaragira umuco wo kugira ubwishingizi. Abanyarwanda benshi bishingana babikora ku buzima n’ibinyabiziga kuko akenshi aba ari itegeko.

U Rwanda rwakiriye inama ya FANAF ku nshuro ya 2 yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’ubwishingizi n’abashoramari bagera kuri 500 bavuye mu bihugu 43.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka