Rwamagana: Inama y’Akagari yabaye imbarutso yo kugezwaho umuriro w’amashanyarazi

Abaturage bo mu tugari twa Nawe na Kabuye mu Murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana, barakangurira abandi kwibumbira hamwe bakifatira ibyemezo bibabereye, nyuma y’uko inama bakoze basaba umuriro w’amashyanyarazi yabagejeje ku ntego.

Ariko icyo bashima cyane ni uburyo biyemeje guhuriza ku mugambi umwe w’iterambere bakawushyigikira kugeza ugezweho. Icyo cyifuzo abatuye Nawe na Kabuye ngo bakigize mu mwaka wa 2008, bahita batangira guhuriza hamwe imbaraga no gutanga imisanzu.

Kugeza muri 2010 bamaze gukusanya amafaranga, bandikiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gusakaza Ingufu, Amazi n’Isukura EWSA bagisaba kugeza umuriro w’amashanyarazi aho batuye. Icyo gihe imirimo yahise itangira, nk’uko Daniel Kalinganire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, bwana yabitangaje.

Yabitangaje mu muhango wo gutaha umuriro w’amashanyarazi kuri uyu wa Gatanu tariki 20/07/2012 muri utu tugari uko ari tubiri, aho banashimye uburyo Guverinoma yabafashije mu kubagezaho umuriro umurikira ingo 59, izindi 76 zikaba ziwutegereje mu minsi ya vuba.

Abaturage ba Nawe na Kabuye bavuze ko uwi muriro ugeze iwabo uzabafasha gucana mu ngo, kongerera agaciro umusaruro w’ibyo beza, nk’ibigori n’amasaka bakabona imashini zo kubitunganya neza.

Aba baturage kandi ngo bazabona ubushobozi bwo kwiyitaho kurusha, nk’aho batunganyiriza imisatsi n’ibindi.

Urubyiruko rwa Nawe na Kabuye rwo rwishimiye cyane ko bazabasha kujya bakurikira imikino yo mu Rwanda no mu mahanga ku mateleviziyo anyuranye, batabashaga kureba batarabona umuriro w’amashanyarazi.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka