Rutsiro: Hashize umwaka urenga urugomero rw’amashanyarazi biyubakiye rwangijwe n’imvura

Abaturage bo mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro bavuga ko ubu ibikorwa byabo by’iterambere bitari kugenda neza bitewe n’uko urugomero rw’amashanyarazi bari bikoreye hashize umwaka urenga rudakora kubera ko rwangijwe n’imvura.

Mu mwaka wa 2009, ni bwo abaturage bagize igitekerezo cyo kwiyubakira urugomero rw’amashanyarazi. Batangiye bagera kuri 60, aho buri wese yatanze umusanzu w’ibihumbi 52 maze biyubakira urugomero ku mugezi wa Nyamakanda.

Nyuma yaho ngo baje kubona inkunga y’akarere ingana na miliyoni 25 maze barimuka bajya gufatira umuriro ku mugezi munini wa Satinsyi, aho bateganyaga gucanira ingo zigera kuri 500.

Ngo bashatse abatekinisiye barawubaka, umuriro uraza ucanira isantere y’ubucuruzi ya Gasasa, ucanira ikigo nderabuzima cya Kabona, ucanira n’isantere y’ubucuruzi ya Kabona ndetse n’ibiro by’umurenge wa Rusebeya.

Umuriro ukimara kugera ku biro by’umurenge wa Rusebeya no ku kigo nderabuzima cya Kabona ndetse no kuri santere z’ubucuruzi za Kabona na Gasasa, ngo hahise haza ikiza cy’imvura nyinshi isenya urugomero, iterambere bari bamaze kugeraho risubira inyuma ndetse n’amafaranga abaturage bari barakusanyije hamwe n’inkunga bari bahawe byose biba impfabusa.

Amasantere y'ubucuruzi ni kimwe mu byasubijwe inyuma no kwangirika k'urugomero rw'amashanyarazi abaturage bari biyubakiye.
Amasantere y’ubucuruzi ni kimwe mu byasubijwe inyuma no kwangirika k’urugomero rw’amashanyarazi abaturage bari biyubakiye.

Icyo kibazo ngo bakigejeje ku muyobozi w’akarere ka Rutsiro, dore ko ari na we wari wabafashije kwiyubakira urwo rugomero rw’amashanyarazi ubwo yayoboraga umurenge wa Rusebeya.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard avuga ko icyo kibazo yakigejeje ku nzego n’ibigo bitandukanye byashoboraga kugira icyo byagikoraho, birangira EWSA yemeye ko igiye kubaka urugomero ahahoze urwa mbere rwangijwe n’imvura.

Byukusenge ati: “Abaturage bashonje bahishiwe kuko twamaze kugirana amasezerano na EWSA ko kuri iryo sumo igiye kuhiyubakira urugomero rwayo ruhambaye kandi rujyanye n’igihe”.

Amasezerano akarere ka Rutsiro kagiranye na EWSA avuga ko mu kwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu amashanyarazi azaba ageze ku biro by’imirenge ya Rusebeya na Manihira, ageze no ku ruganda rw’icyayi ruri kubakwa mu murenge wa Gihango.

Ahandi na ho ngo umuriro uzakomeza kuhagera mu mezi azakurikiraho ku buryo mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha wa 2014 umuriro uzaba uboneka mu mirenge hafi ya yose igize akarere ka Rutsiro.

Ikibazo cy’urugomero nk’uru abaturage biyubakiye ariko rukangizwa n’imvura kiboneka no mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro aho abaturage bamaze amezi hafi umunani nta muriro bagira nyamara mbere yaho wari wahageze ndetse bakamara icyumweru cyose bawucana.

Igisubizo kuri abo bose kikaba ngo ari uko EWSA mu minsi ya vuba izubaka ingomero zayo ahahoze iz’abaturage zangijwe n’imvura.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka