Rutsiro: Abagore 20 bakennye bo mu murenge wa Gihango bahuguwe ku kwihangira imishinga iciriritse

Umuryango w’Abagide mu Rwanda wahuguye abagore 20 bakennye kurusha abandi bo mu kagari ka Shyembe mu murenge wa Gihango, ku byerekeranye n’uburyo bwo kwihangira imishinga iciriritse.

Ayo mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye ku wa kane tariki ya 18 asgaozwa ku wa gatanu tariki ya 19/10/2012, yibandaga ku bijyanye no gutegura imishinga iciriritse kugira ngo na bo bazagire ubushobozi bwo gukora ku ifaranga.

Bamwe mu bahuguwe bavuga ko bishimiye ayo mahugurwa kuko bizabafasha kwitegurira imishinga iciriritse, ibyo bo bakunze kwita “nshore nunguke”, nk’uko umwe mu bahuguwe witwa Drocelle Niyigena yabitangaje.

Yagize ati : “Icyo nungutsemo ni nk’icyo bita “Nshore nunguke”, nk’ubu nshobora kugera mu rugo nkihangira akanjye karimo nkajya kurangura, namara kurangura nkaza ngacuruza, bityo nkaba nzi neza ko nzabonaho inyungu kuruta kwirirwa nicaye gusa nta cyo nkora”.

Komiseri w’umuryango w’Abagide mu karere ka Rutsiro, Ernestine Furaha, avuga ko hari umusaruro mwiza biteze kuri abo bagore nyuma y’ayo mahugurwa.

Ati: “Twizeye ko aya mahugurwa azafasha aba bagore kwiteza imbere, bakamenya ‘Nshore nunguke’ icyo ari cyo bakamenya no gucunga neza ‘nshore nunguke’”.

Nyuma y’aya mahugurwa umuryango w’Abagide uteganya kuzabongerera ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo, ukazabafasha no kwibumbira mu mashyirahamwe.

Umukozi mu murenge wa Gihango ushinzwe irangamimerere, Amini Seleman Nsengiyumva yavuze ko ubuyobozi bwishimiye iki gikorwa kigamijwe gushishikariza abagore kwibumbira mu makoperative no kugira uruhare mu micungire y’umutungo w’urugo.

Ati: “Ni byiza cyane ahubwo ni igikorwa twifuza ko kitabaho rimwe cyangwa se kabiri gusa, bityo tugahora dufatanya, tubahaye karibu umunsi ku wundi”.

Umuryango w’Abagide mu Rwanda, mu karere ka Rutsiro wakoreraga mu kagari ka Shyembe gusa, ukaba uteganya kwagura ibikorwa byawo, ukajya ukorera no mu tundi tugari tugize umurenge wa Gihango.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka