Rukomo: 70% by’abaturage babona amazi meza

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bwo butangaza ko kugeza ubu abaturage barenge 70 ku ijana bafite amazi meza kubera ahaini amasoko y’amazi agaragara hirya no hino mu duce tugize uwo murenge.

Umurenge wa Rukomo ni umuyoboro w’amasoko y’amazi ava mu misozi y’akarere ka Gicumbi bityo bikorohera ubuyobozi gukwirakwiza amazi meza mu baturage; nk’uko bisobanurwa na Ignace Uwishatse, uyobora umurenge wa Rukomo.

Yagize ati: “Ni henshi usanga amavomo hirya no hino muri uyu murenge wacu. Dufite amasoko menshi aturuka mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, bityo natwe tukaboneraho uburyo bworoshye bwo gufasha abaturage kubona amazi meza”.

Uwishatse yongeraho ko abaturage nabo bishyira hamwe mu gucunga neza aya mavomo, bityo bigafasha mu kongera imibare y’ababona amazi meza.

Ariko uyu muyobozi avuga ko nubwo umubare munini w’abaturage babona amazi meza, benshi baracyakora ingendo ndende bajya kuvoma.

Ati: “Hari bamwe mubaturage bakora urugendo rungana na kilometero eshanu bajya kuvoma amazi meza, ariko turakora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuke dufatanyije na EWSA.”

Umuyobozi wungirije wa EWSA ushinzwe amazi, James Sano, yatangaje ko muri miliyari 80 ziteganjijwe mu gukwirakwiza amazi meza mu turere tw’igihugu, by’umwihariko miliyari 17.5 zizashorwa mu ntara y’Iburasirazuba kuko ariyo ifite ikibazo cy’amazi.

Kugeza ubu akarere ka Nyagatare kaza ku isonga mu turere duhangayikishijwe nibura ry’amazi mu ntara y’iburasirazuba.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka