Ruhango: barasaba ko amande acibwa abafatanwa magendu yakongerwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro kongera amande acibwa abantu bafatirwa mu bucuruzi butemewe kuko ayo babaca adahwanye n’agaciro k’ibyo baba batanzeho kugira ngo batabwe muri yombi.

Hari igihe umuntu aturuka ku mupaka abantu bamwirukaho bakoresha za essence nyinshi, amaterefone ahamagara ahandi hantu; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu, Twagirumukiza Epimaque, abivuga.

Twagirumukiza agira ati “Hari igihe usanga uwo birukagaho afite ibintu bifite agaciro ka miliyoni 20 bajya ku muca amande bakamuca ibihumbi 200 gusa, ubwo se urumva uwo muntu azapfa kubireka? Nyamara kandi hari n’igihe aba bamwirukaho baba bagomba no kuba bahasiga ubuzima! Kuko ukora magendu nawe aba yiteguye guhangana”.

Ushinzwe abasoreshwa banini mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro, Kayigi Aimable, avuga ko amande acibwa abakora magendo aba yarizweho neza akanasohoka mu igaseti ya Leta. Kugira ngo amande ahinduke byasaba inzego bireba kongera kwicara zikabyigaho hagashyirwaho andi mande.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka