Ruhango: Agaseke katumye nta mugore ugisabiriza ku mugabo we

Nyuma y’imyaka irindwi abagore murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango bakora umwuga wo kuboha agaseke, baravuga ko ubu mu ngo zabo hasigaye harangwa amahoro kuko nta mugore ugisabiriza umugabo ngo namuhe amafaranga y’ihaho.

Aba bagore batangiye kuboha agaseke batagira aho bakagurisha, bakakagurisha ku bo bita abamamyi bakabahenda ariko ubu babona ikigo cyitwa Rwanda Basket Company kibagurira ibiseke nacyo kikabigurisha muri Amerika mu iduka ryitwa COSK.

Abagore baje kugurisha uduseke kuri Rwanda Basket Company.
Abagore baje kugurisha uduseke kuri Rwanda Basket Company.

Umwe muri aba baboshyi, avuga ko kuva yatangira kuboha agaseke, byamuhesheje amahoro mu rugo rwe, kuko mbere yahoraga ahanganye n’umugabo bapfa amikoro macye yarangwaga mu muryango wabo.

Agira ati “mbere nakaga umugabo amafaranga yo guhahira abana, akajya kuyampa induru zivuze, ariko ubu ndahahira urugo, nkashyira umuhinzi mu murima, ndetse nkanishyiru mituelle”.

Mukakamanzi Mariya, ahagarariye imwe mu makoperative 13 akorera mu karere ka Ruhango, nawe ahamya ko ubu ingo z’abagore baboha agaseke zihagaze neza, kuko ntacyo umugore agisaba umugabo.

Nibura ngo ku munsi umwe umugore wagize kuboha agaseke umwuga, ntashobora kubura amafaranga 2000 yinjiza.

Michel Kayiranga ahagarariye Rwanda Basket Company mu Rwanda, avuga ko ikigo ahagarariye cyaje kugirango gifashe abagore kwiteza imbere babinyujije mu bukorikori cyane cyane mu ibohwa ry’agaseke.

Kayiranga avuga ko kuva batangira gukorana n’aba bagore guhera mu mwaka wa 2008, ngo bigaragara ko ubuzima bwabo bwahindutse.

Tumwe mu duseke tugemurwa muri Amerika.
Tumwe mu duseke tugemurwa muri Amerika.

Ikibazo Rwanda Basket Company igifite ni uko umusaruro utangwa n’aba bagore ukiri muke, hakaba hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo bashobore guhaza isoko bafite muri Amerika.

Nubwo ababoshyi b’agaseke bavuga ko hari aho bamaze kwigeza, baracyafite ikibazo cy’ubumenyi bucye. Aho basaba inzego zishinzwe kwongerera amakoperative ubumenyi, kubagenera amahugurwa ahagije.

Kugeza ubu mu karere ka Ruhango habarirwa amakoperative 13 agizwe n’abagore basaga 2000 biyemeje umwuga wo kuboha agaseke.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Thanks Eric Muvara your visit was good!

Gilbert Kubwimana yanditse ku itariki ya: 1-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka