Ruhango: 60% by’abaturage bagiye kuvanwa munsi y’umurongo w’ubukene

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, bubifashijwemo n’abaturage bakomoka muri aka karere ariko bakorera hanze yako, biyemeje kwishakamo imbaraga zo kuzamura abaturage 60,08% bari munsi y’umurongo w’ubukene bagatera imbere.

Akarere ka Ruhango kugeza ubu kabarirwa mu turere dufite umubare munini w’abaturage bakibarirwa munsi y’umurongo w’ubukene.

Abakomoka muri aka karere ariko bakaba bakorera hanze yako, bavuga ko bagiye gushora ibikorwa by’iterambere mu karere bakomakomo kugirango bifashe abahatuye kwizamura.

Bimwe mu bikorwa aba bashoramari bakomoka mu karere ka Ruhango bagiye kuhashora, harimo ubuhinzi, ubucuruzi, amahoteri, uburezi n’ibindi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango nabwo buvuga ko bwiteguye gufasha no korohereza aba bashoramari kugirango nabo ibyo bazaba bashoye bigende neza.

Mbabazi Francois Xavier uyobora akarere ka Ruhango avuga ko kuba bagiye gukorana n’abashoramari bakomoka mu karere abereye umuyobozi ari izindi mbaraga zidasanzwe ku iterambere ry’aka karere.

Izi mpande zombi ziyemeje iyi mikoranire nyuma y’uko akarere ka Ruhango gahawe igikombe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cy’uko gakorana neza n’abashoramari.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kandi bwahize ko mu mwaka 2012-2013 imirayngo 30 itishoboye izubakirwa amazu yo kubamo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

WOW!IYO NKURU NI NZIZA CYANE KU ITERAMBERE RY’AKARERE KACU.NTIWUMVA SE AHUBWO?KOMEREZA AHO MAYOR.

ARNO yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka