Qatar Airways izatangiza ingendo zayo mu Rwanda muri werurwe 2012

Sosiyete y’indege yo mu gihugu cya Qatar, Qatar Airways, guhera muri Werurwe 2012 izatangira ingendo zayo zerekeza i Kigali inyuze mu gihugu cya Uganda.

Ibiro bishinzwe amakuru muri sosiyete ya Qatar Airways bivuga ko guhera tariki 21/03/2012, iyi sosiyete izakomeza ingendo zayo zagarukiraga Entebbe muri Uganda zikazajya zigera n’i Kigali mu Rwanda. Indege “Airbus A320” izajya ikora ingendo Doha-Kigali ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 144. Ifite imyanya 12 y’icyubahiro bita business class n’imyanya 132 ahasanzwe bita economy class.

Indege zizajya zihaguruka Doha buri wa kabiri, buri wa kane na buri wa gatandatu 13h15 zigere Entebbe 18h40 hanyuma zigarukire i Kigali 19h35. Mu guhindura zizajya zihaguruka i Kigali 10h40 zigere Entebbe 12h35 ku isaha ya Kampala zigere i Doha 18h55 ku isaha ya ho.

Kugeza ubu Qatar Airways ifite uburenganzira bwo gukura no gutwara abagenzi mu ngendo Kigali-Entebbe. Iyi nzira izayihanganiramo na Rwandair ndetse na Air Uganda. Hagati ya Doha na Entebbe izaba ihanganye na Emirates Airlines na Gulf Air.

Kigali ibaye umujyi wa 17 w’Afurika Quatar Airways izaba igezemo. Mu mwaka utaha kandi izagunfura ingendo zigana mu mijyi ya Bakou, Gassim, Helsinki, Mombassa, Perth, Tbilissi na Zanzibar.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka