OFID yateye inkunga umushinga w’amashanyarazi ku Nyundo

Mu nkunga ya miliyoni eshanu z’amadorali y’Amerika yatanzwe n’ikigega cya OPEC gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (OFID) hazavamo azakoreshwa mu mushinga Global Village Energy Partnership, uzafasha kubaka urugomero rw’amashanyarazi azagezwa ku baturage bo ku Nyundo mu Rwanda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na OFID ntirigaragaza neza umubare w’amafaranga azashyirwa mu mushinga urugomero rw’amashanyarazi ku Nyundo.

Izo miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika zizakoreshwa mu mishinga iciriritse hirya no hino ku isi harimo inkunga eshatu zizahabwa imishinga yo kuzamura imibereho y’abantu bakabakaba ibihumbi 800.

Uretse umushinga wo mu Rwanda, umushinga wa Shell Foundation uzageza amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba n’amashyiga ya kijyambere ku miryango ikennye muri Ethiopia, Honduras, Kenya, Malawi, Tanzania, Uganda na Zambia.

Undi mushinga izaterwa inkunga ni uwa Practical Action ufasha mu kugeza ingufu z’amashanyarazi mu byaro bikennye cyane muri Malawi.

Inama ya 139 y’Ubuyobozi y’Ikigega cya OPEC gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (OFID) yasojwe tariki 15/06/2012 kandi yemeje itangwa ry’imyenda 13 izafasha kuzahura ubukungu mu bihugu bikennye.

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC): Muri DRC hazakorwa umushinga wa miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika wo guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri ahitwa Masina.

Umushinga ugamije kugabanya ubukene no kwihaza mu bibiribwa binyujijwe mu bwubatsi bw’ibikorwa remezo nkenerwa mu buhinzi no gukora umuyoboro wo kuvomera imirima y’umuceri. Biteganyijwe ko umushinga uzagirira akamaro abaturage basaga miliyoni 10 batuye mu nkengero z’umurwa mukuru Kinshasa.

Gambia: Muri Gambia hazubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Kotu Power Station. Urwo rugomero ruzageza amashanyarazi ku baturage benshi badafite ubushobozi bwo kuyigezaho kandi ibiciro bizaba biri hasi.

Biteganyijwe ko byibuze abantu ibihumbi 500 bazagezwaho ayo mashanyarazi binyuze mu mushinga uzatwara miliyoni 12 z’amadolari y’Amerika.

Repubulika ya Guinea: Muri Repubulika ya Guinea ho hazagezwa amazi mu mijyi itanu. Uyu mushinga uzatwara miliyoni 7 z’amadolari y’Amerika uzafasha mu kugabanya ubukene no kuzamura imibereho y’abaturage basaga 63.000 binyuze mu bwubatsi bw’ibikorwaremezo by’amazi no kuyageza mu mago.

Mauritania: Muri Mauritania hateganyijwe iyubakwa ry’umushinga w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, (Aftout Al Chargui Solar Electrification Development).

Uyu mushinga uzakura mu bwigunge abantu bakabakaba 100.000 baba mu turere dutindahaye cyane, ubagezaho amashanyarazi yizewe kandi ahendutse. Umushinga wagenewe miliyoni 11,93 z’amadokari y’Amerika.

Uganda: Muri Uganda hazakorwa umuhanda Masaka-Bukakara hongerwaho ibilometero 40,6 kubera ko uwo muhanda ari imwe mu nzira z’ingenzi z’ubwikorezi muri District ya Kalangala.

Igihe uzaba umaze kuzura, uwo mushinga wa miliyoni 15 z’amadolari y’Amerika uzafasha mu kuzamura imibereho n’ubukungu abantu babasha kugera ku masoko no ku bindi bikorwaremezo bitabagoye.

Zambia: Mu gihugu cya Zambia ho hazubakwa amashuli makuru atatu ya tekinike. Uwo mushinga uzatwara miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika uzafasha kugeza uburezi bw’amashuli makuru mu ntara eshatu zituwe n’abantu basaga 850.000, ariko nta kaminuza n’imwe iharangwat.

Ayo mashuli azubakwa ahantu hasanzwe hubatse inganda kugira ngo abazajya barangiza amashuli bajye baboshaka akazi hafi aho.

Kuva OFID yatangira, imaze gutanga miliyari zirenga 14,1 z’amadolari y’Amerika mu bikorwa by’imishinga y’iterambere mu bihugu 132 biri mu nzira y’amajyambere hibandwa ku bikennye kurusha ibindi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka