Nyanza: Yaguze isambu n’igare abikuye muri Tombola

Nyirishema Eugène w’imyaka 32 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Mwima mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki 13/04/2012 amahirwe yaramusekeye agura isambu n’igare binyuze muri Tomola ya New Africa Gaming ikorera muri aka karere.

Uyu mugabo yatomboye amafaranga ibihumbi 250 yumva abaye nk’ubonekewe nk’uko abyivugira. Yagize ati: “Ni ukuri bwari ubwa mbere mfashe mu ntoki zanjye amafaranga ibihumbi 250 kandi numva nayakoresha icyo nshaka”.

Uyu mugabo ngo yaje yitwaje amafaranga 3000 barabanza barabimudya byose birashira usibye 500 y’u Rwanda yari mfite ku ruhande yamukuye muri izo soni atombora ako kayabo.

Agejeje ayo mafaranga iwe mu rugo ngo bicaye hamwe we n’umugore we biga kucyo bayamaza maze bahitamo ko bagura isambu n’igare ryo kujya bagendaho nk’urwibutso basigiwe na tombola.

Yabisobanuye atya: “ Isambu nayiguze imibumbi 120 naho igare ndigura ibihumbi 75 asigaye tuyikenuza mu rugo rwacu”.

Benshi bakomeje kwigeragereza amahirwe yabo
Benshi bakomeje kwigeragereza amahirwe yabo

Nyirishema Eugene asobanura ko Imana ikiriza mu kwiheba muri aya magambo: “ Kuva mvutse nasenganga Imana nyisaba kuzatunga amafaranga arenze ibihumbi 200 none nabonye ntiyushye akaya. Ubu se ni iki Imana itakora”?

Uwo mukino wahesheje Nyirishema amafaranga ibihumbi 250 ukinwa hakoreshejwe igiceri cy’100 umuntu ashyira mu mashini. Hari ubwo ayo mafaranga yunguka cyangwa agahomba byose biterwa n’amahirwe wawugizemo; nk’uko bisobanurwa na Nsengumuremyi Virgile uhagarariye ibikorwa by’iyi tombola mu mujyi wa Nyanza

Bamwe mu bakunzi b’iyi tombora bo bavuga ko imaze gusenya ingo zitari nke no kurarura benshi mu rubyiruko aho badatinya no kuyigereranya n’urusimbi.

Mu Ntara y’amajyepfo iyi tombora yiswe New Africa Gaming (NAG) ikorera mu turere twa Nyanza, Ruhango na Muhanga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka