Nyanza: Bariga ku igenamigambi ryafasha abaturage gutera imbere

Kuva tariki 2 kugeza 6/04/2012 muri Hotel Dayenu i Nyanza harabera amahugurwa ku buryo bwo gutegura imishinga yafasha abaturage gutera imbere mu turere twa Rutsiro, Ngororero na Nyanza.

Munyakazi Jean Paul ushinzwe gushyira mu bikorwa gahunda y’icyiciro cya gatatu cyo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage akaba n’umuvugizi mukuru w’urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda avuga ko iyi nama iziga ku mishinga y’ingenzi izitabwaho kurusha iyindi muri iyi gahunda.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 6 yo mu turere twa Nyanza, Ngororero na Rutsiro nibo bazabimburira abandi mu gushyira mu bikorwa imishinga izaba yemejwe nk’ibikorwa byafasha abaturage kwihuta mu iterambere.

Munyakazi yagize ati “Imishinga izatoranwa izibanda ku byo abaturage bakeneye kurusha ibindi muri gahunda yo kwiteza imbere”. \
Biteganyijwe ko abari muri aya mahugurwa bazayasoza bafite imyumvire imwe ku mishinga y’ingenzi yafasha mu iterambere ry’abaturage; nk’uko Munyakazi Jean Paul yakomeje abisobanura.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi mu karere ka Nyanza, Mukantagazwa Brigitte, avuga ko aya mahugurwa azafasha akarere kabo gukora imishinga abaturage babona ko ibafitiye akamaro.

Iyi nama yateguwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ku nkunga y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BYOSE BIVA KU GAFARANGA INGUZANYO ICIRIRITSE ABATURAGE BAGAHERAHO BISHYIRA HAMWE BAKITEZA IMBERE.BAJYA MUMASHYIRAHAMWE

FELECIEN yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka