Nyanza: Abasigajwe inyuma n’amateka barifuza kugira ikindi bakora kitari ukubumba inkono

Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka yo mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza irifuza kugira ikindi yakora kitari ukubumba inkono no kwirirwa bazikoreye ku mitwe bashakisha abaguzi.

Abo basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko ibumba babumbamo izo nkono rimaze gukendera kandi ariwo myuga wari ubatunze mu buzima bwabo bwa buri munsi; nk’uko babitangaje tariki 14/04/2012.

Nyiramajoro Viollete ni umwe mu bagore basigajwe inyuma n’amateka utuye mu murenge wa Kibilizi, nta kandi kazi afite akora kazwi usibye kubumba inkono no kuzikorera ku mutwe azishakira abaguzi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigalitoday, Nyiramajoro yatangaje ko kubumba inkono ari umurimo yakuriyemo kuva mu bwana bwe kugeza aho ageze. Nyiramajoro asobanura ko umwuga wo kubumba inkono umutungiye urugo ariko ngo hagize ikindi abona cyo gukora yarekeraho ako kazi.

Yagize ati: “ibumba mbumbamo inkono ryatangiye kubura ku buryo nta cyizere mfite cy’uko nzakomeza kuzimbumba”. Ku bwe asanga Leta igize ikindi imubonera kimwe na bagenzi be bahuje uwo murimo bakarekeraho gukomeza kubumba inkono bakagira indi mirimo y’amaboko bakora ibyara inyungu kurusha ububumbyi bw’inkono.

Mu magambo ye bwite yabisobanuye atya: “ Kera abasigajwe inyuma n’amateka twari tuzwiho kubumba inkono none dore tubisaziyemo nk’uko isi yihuta mu iterambere natwe bari bakwiye kudufasha bakatwereka ikindi dukora ndetse bakadufasha tukava muri uyu murirmo kuko uravuna kandi nta nyungu” .

Mu mbogamizi abo basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko bahura nazo muri iki gihe zirimo ubuke bw’ibumba kubera ko ritakiboneka ahabonetse hose kandi n’iyo ribonetse usanga ba nyiraryo barikomeyeho bakabasaba amafaranga y’ikirenge batabasha kubona kugira ngo baricukure.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka