Nyamasheke: Abikorera barasabwa kwita ku buzima n’umutekano by’abakozi babo

Akarere ka Nyamasheke karasaba abakoresha kwita ku mibereho myiza y’abakozi babo, baharanira kurengera ubuzima bwabo ndetse no kwita ku mutekano wabo mu kazi bakora ka buri munsi; nk’uko bitangazwa n’ umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyamasheke, Nyirabambanza Clémentine.

Mu mahugurwa y’umunsi umwe ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyateguriye abikorera bo muri Nyamasheke ku nshingano zo guteganyiriza abakozi babo yabaye uyu munsi tariki 01/03/2012, Nyirabambanza yagize ati “murinde abakozi banyu impanuka uko bishoboka kose bitewe n’akazi mukora.”

Yatanze urugero ku bakozi bakora ku byuma bisya imyaka itandukanye ugasanga nta dutambaro dupfuka umunwa n’amazuru bafite ngo tubarinde guhumeka ifu iba itumuka.

Yasabye abakoresha mu nganda z’ikawa (station de lavage de café) ko bakwiye gushakira abakozi babo ibikoresho bya ngombwa mu kazi kabo nk’inkweto, uturindantoki ndetse n’ingofero zabarinda mu gihe hagize ugwa kuko aho bakorera hashobora kunyerera bitewe n’uko ikawa iba ifite umurenda mwinshi kandi unyerera.

Yanenze kandi abakoresha mu nganda z’ikawa ko bakoresha abakozi badahabwa ikiruhuko, agira ati: “Muri station de lavage de café usanga abakozi bakora kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru bagatangira n’ikindi.”

Yabibukije ko amategeko agenera umukozi ikiruhuko kingana n’umunsi umwe mu cyumweru, bakaba bagomba kubyubahiriza.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka