Nyamasheke: Abikorera barasabwa kubahiriza itegeko ry’umurimo

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bufatanyije na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) barasaba abikorera bo muri ako karere kumenya no kubahiriza itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

Umunyamategeko mu buyobozi bukuru bw’umurimo muri MIFOTRA watanze amahugurwa ku bikorera bo muri Nyamasheke, Ruzindana Paul, tariki 21/02/2012, yavuze ko itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ndetse n’amateka arishyira mu bikorwa ari mashyashya bakaba bagamije ko abikorera ku giti cyabo bayamenya bakanayashyira mu bikorwa.

Ruzindana kandi asaba abakoresha kugirana amasezerano n’abakozi, kubahembera muri banki, kubateganyiriza, kubahiriza amasaha y’akazi no kubahembera amasaha y’akazi y’ikirenga ndetse no kumuha ibyo aba akeneye ngo akazi ke kagende neza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Bahizi Charles, yavuze ko abikorera ku giti cyabo bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, ariko ko basabwa kugendera ku mategeko.
Bahizi yagize ati “iyo udakoreye ku mategeko wica byinshi kandi bikaguhesha isura mbi.”

Yasabye abakoresha guha umukozi ibyo agenerwa n’amategeko ndetse anabibutsa ko umukozi ariwe mufatanyabikorwa w’ibanze wabo bakaba bagomba kumuha agaciro akwiye.

Bimwe mu byo abikorera ku giti cyabo ndetse n’abahagarariye abakozi bo mu bigo byo mu karere ka Nyamasheke bahuguwemo, harimo ibigomba kuba bikubiye mu masezerano y’akazi, ibiruhuko bigenerwa umukozi, uburenganzira ku bijyanye no guhugurwa no kongera ubumenyi, inshingano n’imikorere by’inama y’igihugu y’umurimo, amashyirahamwe y’abakozi n’ibindi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka