Nyamasheke: Abagore 100 babana na virusi itera SIDA bahawe inkunga yo kwiteza imbere
Umuryango utegamiye kuri Leta, ATEDEC wateye inkunga abagore 100 babana na virusi itera SIDA bo mu mirenge itatu yo mu karere ka Nyamasheke kugira ngo bahereho biteze imbere. Buri mugore yahawe amafaranga ibihumbi 20.
Aba bagore b’abapfakazi bo mu mirenge ya Kagano, Bushekeri na Ruharambuga basanzwe bibumbiye mu matsinda atandukanye, aho bahurira bagahugurana ku mibereho n’uburyo bagomba kwitwara mu buzima babayeho.
Ubwo bashyikirizwaga iyo nkunga tariki 13/11/2012, wabonaga bafite morale ndetse n’umuhati wo guharanira gukora, bishimangira icyizere bafite cy’ejo hazaza. Basabwe kuyifata nk’urufunguzo kuko ubwayo itabakiza, ariko mu kuyikoresha neza, bakaba bashobora kuyibyaza umusaruro ushimishije.
Abafatanyabikorwa mu muryango ATEDEC bateye inkunga iki gikorwa, bishimiye uburyo aba bagore b’abapfakazi bagaragaza icyizere mu bikorwa byabo kandi bakerekana ko baharanira iterambere mu mibereho yabo.
Umwe mu babonye iyi nkunga witwa Uzabakiriho Antoinette w’imyaka 46 yatangaje ko agiye kuyibyaza umusaruro akora ubucuruzi bw’inyanya n’injanga, abyungukiremo anabone indyo yuzuye izamufasha mu buzima abayeho.
Nubwo amafaranga ibihumbi 20 atari amafaranga menshi, abayahawe bahamya ko azabagirira umumaro kuko bamwe bashoboraga no guhera ku mafaranga 3000 cyangwa 5000 kandi rimwe na rimwe bayagujije.
Umuyobozi w’ubutegetsi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jovith, yasabye abayihawe kuyifata nk’urufunguzo kugira ngo izabashe kubateza imbere uko bikwiye.
Ntivuguruzwa Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|