Nyamagabe: inka zinjiza umusoro wa miliyoni zisaga 5 buri kwezi

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe butangaza ko buri munsi w’isoko ry’amatungo bwinjiza miriyoni imwe n’ibihumbi 400 biturutse mu misoro y’ayo matungo.

Barikumwe Cyprian ashinzwe kwakira imisoro mu karere ka Nyamagabe. Avuga ko iyo isoko ry’inka ryaremye ku wa kabiri wa buri cyumweru badashobora kujya munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’imisoro.

Ibi byose akarere kabigezeho nyuma yo guhagurukira abantu bajyaga bazana amatungo ntibashake kuyasorera. Ubu hafashwe ingamba zituma abatu basorera amatungo bazanye mu isoko. Buri nka yinjiye mu isoko igomba gusora amafaranga 2000.

Icyakora abaza kugurisha amatungo yabo binubira ko hari igihe basoresha umuntu wazanye inka kandi atanagurishije. Bivuze ko umuntu wese uzanye inka mu isoko agomba kwitwaza 2000 by’amafaranga.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka