Nyagatare: Kwimurwa kw’abacuruzi byabahaye icyizere ko imirimo yo kubaka isoko igiye gutangira

Abacuruzi bakoreraga mu isoko rya Nyagatare baratangaza ko kuba babimuye aho bakoreraga ari na ho hazubakwa isoko ry’Umujyi wa Nyagatare byabahaye icyizere ko ryaba rigiye kubakwa.

Hashize imyaka itatu ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwizeza abo bacuruzi ko bugiye kububakira isoko ariko ntibikorwe. Ubusanzwe isoko rya Nyagatare ryaremeraga mu dukiyosike tw’imbaho abandi batanditse ku dutanda cyangwa hasi.

Ubwo twageraga ku isoko rya Nyagatare mu gitondo cya tariki 20/06/2012, twasanze basanye bimukiye ahandi babisabwe n’ubuyobozi kugira ngo rwiyemezamirimo watsindiye kubaka iryo soko abone uko atangira imirimo ye.

Aba baturage bagiye kumara umwaka n’igice bakorera ubucuruzi bwabo aho bimuriwe bavuga ko babyishimiye dore ko ngo bari barategereje isoko rya kijyambere igihe kinini amaso akaba yari amaze guhera mu kirere.

Mbabazi Jane, ukorera ubucuruzi bwe muri iryo soko yagize ati “Ntacyo bidutwaye icyangombwa ni uko twabona iri soko ryubatswe tukarekeraho guhangayika.”

Aba bacuruzi kandi bavuga ko kuba bimutse mu bibanza bakoreragamo nta ngaruka zidasanzwe bizagira ku bucuruzi bwabo dore ko aho bimukiye ari nko muri metero icumi uvuye ahari hasanzwe isoko.

Aho abacururizaga mu isoko rya Nyagatare bimuriwe.
Aho abacururizaga mu isoko rya Nyagatare bimuriwe.

Tugume Emmanuel, umucuruzi w’imyenda muri iryo soko, agira ati “Twabishimye cyane kuko iyo bajya kudutwara kure twari gutakaza abakiliya bacu. Ariko ubu bizajya byorohera umukiriya wawe kubona aho wimukiye”.

Tugume akomeza avuga kandi ko nta kavuyo n’amanyanga byagaragaye mu kubimura kuko abari basanzwe bafite ibibanza ari bo bongeye kubihabwa aho babaye bimuriwe bityo abakodeshaga ngo bazakomeza gukodesha.

Kimwe mu byatumaga isoko rya Nyagatare ritubakwa ni uko bari bategereje kubona ubushobozi bufatika bwemerera akarere kubaka isoko rigezweho kandi rijyanye n’icyerekezo cy’umujyi wa Nyagatare; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Sabiti Fred, yakunze kubitangariza itangazamakuru asobanura impamvu bubatse isoko ryo mu murenge wa Rukomo mu gihe mu Mujyi wa Nyagatare bagicuririza ku gasozi.

Mu gihe isoko rya Rukomo ryubatswe ku mafaranga abarirwa muri miliyoni 300, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Muganwa Stanley, avuga ko isoko ry’Umujyi wa Nyagatare rizatwara abarirwa muri miliyari imwe na miliyoni magana abiri.

Imirimo yo kubaka iri soko izatwara igihe cy’umwaka umwe n’amezi atandatu; nk’uko bitangazwa na rwiyemezamirimo uryubaka, Nyirigira Jean Baptiste. Kuri ubu barimo kuzitira ahazubakwa iryo soko.

Amakuru dukesha uyu rwiyemezamirimo avuga ko iri soko rizaba ari isoko rya kijyambere ryubatse ku buryo busanzwe ariko ahateganyirijwe amabutiki hakazaba hubatswe igorofa rigeretse rimwe.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka