Nyagatare: Abari n’abategarugori bahagurukiye kwiteza imbere

Nkuko bivugwa mu buhamya butandukanye bwatanzwe na bamwe mu bari n’abategarugori bo mu karere ka Nyagatare biteje imbere, ngo byinshi babikesha ubuyobozi bwiza kenshi bushingiye ku guteza imbere abaturage muri rusange.

Regine Mukayiranga yiteje imbere abikesheje inguzanyo yatse mu kigo cy’imari iciriritse cya Duterimebere yagura umwuga w’ubudozi yari asanzwe akora.

Nyuma yo kubona ko atari yishoboye kandi ashaka gukora byinshi bikamugeza aho yifuza, mu mwaka wa 2005 yatse inguzanyo y’amafaranga miliyoni ebyiri yagura aho akorera kandi yashoboye kuyishyura neza.

Nyuma yo kwishyura neza inguzanyo yahawe, Mukayiranga yaje gusaba indi nguzanyo ya miliyoni enye zikaba zimaze no kumugeza kuri byinshi.

Agira ati “Ikinshimishije cyane kugeza ubu nuko nabashije kwigurira ibikoresho bigezweho nk’amamashini ahenze, aho bitari kunyorohera kwigurira imashini y’amafaranga ibihumbi 500 ariko ubu akazi kanjye karagenda neza.”

Nkuko Mukayiranga akomeza abitangaza, ngo yifuza gukomeza kwimakaza imikoranire na Duterimbere, akagera kuri byinshi birimo no guteza imbere Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Ubu icyo ndangamiye imbere ni ukwagura ibikorwa byanjye by’ubudozi kuburyo nzaha akazi abantu benshi nanjye bikanyorohereza kugabanya gukoresha imbaraga nyinshi ahubwo nkasigara nkoresha ubwenge. Ibi nabyo bizanshimisha kuko nzaba mfasha n’umuryango nyarwanda muri rusange gutera imbere.”

Mukayiranga Regine arakangurira abandi bategarugori n’abari muri rusange kujya bakora umwuga uwo ariwo wose bawushyize ku mutima, akavuga ko ariryo banga rizatuma bagera kuri byinshi.

Ishusho y’abategarugori muri rusange yarahindutse

Nk’uko bitangazwa n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyagatare, Mbabazi Peace, ngo isura y’iterambere ry’umwari n’umutegarugori yarahindutse kuburyo bushimishije.

Inama y’igihugu y’abagore mu karere ngo yakoze ubukangurambaga buhagije kugirango abagore babashe kwegera ibigo by’imari kugirango bizamure mu mishinga itandukanye.

Kugeza ubu abagore benshi bari mu mishinga itandukanye aho hari benshi bakora amarangi mu murenge wa Rwempasha, n’abandi bakora umwuga w’ubudozi mu mirenge ya Tabagwe na Nyagatare. Hari n’abagore bakora umwuga wo kuboha uduseke mu murenge wa Kiyombe.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyagatare yemeza ko urwego ahagarariye rwabashije guhuza abari n’abategarugori rubahuza n’ibigo by’imari nka Banki ya Kigali, Banki y’abaturage ndetse n’ikigo cy’imari iciriritse cya Duterimbere.

Uyu muhuza bikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mukarere kandi anakangurira abategarugori bakiri inyuma mu majyambere kwishyira hamwe bakabafasha gukora imishinga bakiteza imbere.

Ati “Icya mbere bagomba kumva ko kugera ku iterambere aribo bagomba kubigiramo uruhare. Kandi bagomba kwikura mu bunebwe bakanitabira gahunda za Leta.”

Duterimbere imaze gutanga miliyari mu mishinga iteza imbere abagore

Rutabayiru Appolinaire, umucungamari w’ikigo cy’imari iciriritse cya Duterimbere mu ntara y’Uburasirazuba avuga ko kugeza ubu iki kigo kimaze gutanga hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda mu mishinga itandukanye yo guteza imbere abari n’abategarugori mu karere ka Nyagatare.

Avuga ko bafasha abadamu babagana bashaka inguzanyo cyane cyane abari mu matsinda, ndetse n’abadafite ingwate bakaborohereza kubona amafaranga yo gukora imishinga itandukanye.

Ati “Tubafasha gukora amatsinda atandakanye nk’ay’ubukorikori, ubworozi ndetse n’ubuhinzi. Ubu tumaze gutanga inguzanyo ingana na miliyari twahaye abagore kuva mu mwaka wa 2002 muri gahunda yo kubateza imbere.”

Mbere yo kubaha amafaranga ariko, Rutabayiru atangaza ko nka Duterimbere babanza kubaha amahugurwa ajyanye n’uburyo bazacunga neza ayo mafaranga muri gahunda yitwa “nshore nunguke”.

Uyu mucungamari w’ikigo cy’imari iciriritse cya Duterimbere muntara y’Iburasirazuba aranakangurira abandi bari n’abategarugori bo mukarere ka Nyagatare n’intara muri rusange kugana iki kigo bakiteza imbere.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NYAGATARE INZU YAMAGOROFA IGWIRIYE ABANTU BENSHI BARAPFA.

NIWE yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka