Nta mafaranga y’imihigo azabura bitewe n’ihagarara ry’inkunga

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe igenamigambi, Rugamba Egide, yameza ko kuba hari amahanga yahagaritse inkunga yageneraga Leta y’u Rwanda nta ngorane bizateza ku mafaranga yagenewe imihigo yahizwe mu nzego z’ibanze.

Ubwo yari mu gikorwa cy’isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa mbere, tariki 28/01/201, Rugamba yatangaje ko abayobozi babwira abaturage ko amafaranga yo gushyira mu bikorwa imihigo yahagaze atari byo kuko nta mihigo izabura uko ishyirwa mu bikorwa bitewe n’ibura ry’amafaranga.

Ngo kuvuga ko hari imihigo itashyizwe mu bikorwa kubera ibura ry’amafaranga byaba ari urwitwazo rw’abayobozi mu nzego z’ibanze batubahiriza inshingano zabo barangiza bakabeshya abaturage ko byatewe n’inkunga z’amahanga zahagaze.

Rugamba yavuze ko hari ibizahagarara, nk’ingendo zo mu mahanga, kugabanya amamodoka akoreshwa hirya no hino mu bikorwa bitihutirwa ndetse no kugabanya impapuro zakoreshwaga ku bwinshi mu biro, ariko ko ibikorwa by’ingenzi kandi byihutirwa bitazabura uko bishyirwa mu bikorwa kandi ahamya ko amafaranga yabyo ahari.

Rugamba kandi yibukije abayobozi n’abakozi b’akarere ka Nyamasheke ko bakwiriye gukura muri politike bakabasha kureba kure kandi bakarangwa n’isesengura kugira ngo amakuru baha abaturage abe ari amakuru afatika atari ayo kubayobya.

Rugamba Egide yatsindagiye ingingo y’uko abayobozi bakwiriye kurangwa n’amakuru afatika kandi afite ishingiro bageza ku baturage bayobora.

Ibi ngo biri mu rwego rwo kuvanaho urujijo rw’uko kuba hari amahanga amwe n’amwe yahagaritse inkunga yateraga u Rwanda hari ababigenderaho bagatanga amakuru atari yo avuga ibikorwa bitandukanye byazahaye kubera iyo nkunga yahagaze nyamara ingengo y’imari ivuguruye n’ibyihutirwa gukorwa bitarashyirwa ahagaragara.

Ibyo bikavuga ko ibyateganyijwe mu mihigo y’inzego z’ibanze bigomba gushyirwa mu bikorwa nta gisibya kuko amafaranga yabyo yari yateganyijwe hakiri kare.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka