Ngororero: Ibikorwa birengeje miliyoni 50 bizajya bikorerwa inyigo

Abagenzura ibikorwa by’akarere ka Ngororero baragira inama ubuyobozi bw’ako karere kujya gakora inyigo z’ibikorwa birengeje agaciro k’amafaranga miliyoni 50 mbere yo kubikora mu rwego rwo gutanga ikizere cy’uburambe n’akamaro ibyo bikorwa bizagirira abaturage.

Igikorwa cyagaragajwe cyane ko kitajya gikorerwa inyigo muri Ngororero ndetse no mu tundi turere ni uguca amaterasi ndetse n’ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi.

Abo bagenzuzi bavuga ko mbere yo guhinga no gukoresha amafumbire atandukanye hakwiye kubaho igikorwa cyo gupima ubushobozi bw’ubutaka bugiye guhingwaho kugira ngo abaturage batazahahombera.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Ngororero avuga ko nta bikoresho byo gupima ubutaka bukorwaho amaterasi babona akavuga ko kimwe n’ahandi bapimisha ijisho kuko ahantu hakwiye amaterasi ngo haba higaragaza.

Mu ngengo y’imari y’umwaka ushize mu karere kose hakozwe amaterasi ku buso bungana na hegitari 656 yose adakorewe inyigo.

Amaterasi y'indinganire ni kimwe mu bikorwa bifite agaciro kanini bidakorerwa inyigo.
Amaterasi y’indinganire ni kimwe mu bikorwa bifite agaciro kanini bidakorerwa inyigo.

Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Ngororero, Emmanuel Bigenimana, yemeza ko nta bushobozi akarere kabona bwo gushaka impuguke zifite n’ibikoresho byabugenewe byo gupima amaterasi kuko ngo n’ahandi bakoresha uburyo gakondo bwo gupimisha ijisho.

Gusa ibi ntibabyumva kimwe na Gatera Jean d’Amour wabagiriye inama yo kujya bakora inyigo kuko n’ubundi hari itegeko rya Leta rivuga ko igikorwa gishowemo amafaranga ya Leta agera kuri miliyoni 50 kigomba kubanza gukorerwa inyigo, nubwo ngo uturere twinshi tutabyubahiriza cyane cyane mu bikorwa by’ubuhinzi.

Nubwo abayobozi b’akarere bemeye inama bagiriwe kuko ari itegeko rya Leta, hari benshi bibaza niba uturere tuzajya tubona amafaranga yo gukora ibintu nk’ibyo.

Akenshi ibikorwa by’amaterasi n’ubuhinzi bikorwa ku bufatanye na VUP (Vision Umurenge Program) ndetse n’Imirimo Nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) bigahabwa agaciro nyuma.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka