Ngororero: Abaturage bo mu murenge wa Muhororo bambuye VUP miliyoni 129

Mu karere ka Ngororero hamaze iminsi havugwa ubwambuzi bw’abaturage bakorera amabanki n’ibigo by’imari iciriritse, none hiyongeyeho abambura VUP muri gahunda yo gufasha abaturage kwiteza imbere bahabwa inguzanyo.

Ahagaragara ubwambuzi kurusha ahandi mu mirenge yagezemo gahunda za VUP ni mu murenge wa Muhororo aho abahawe inguzanyo mu myaka itatu ishize bambuye amafaranga arenga gato miliyoni 129. Ababishinzwe bavuga ko muri izo miliyoni abagurijwe bamaze kwishyura miliyoni ebyiri gusa.

Umukozi ushinzwe gahunda za VUP mu karere ka Ngororero, Ndayisenga Simon, avuga ko kwambura biteye ikibazo kuko ayo mafaranga yagombye kuba ahabwa abandi baturage bayakeneye muri gahunda yo kugeza ibikorwa ku bantu benshi.

Mu murenge wa Muhororo habaruwe abaturage 197 bakeneye ubufasha bwa VUP.
Mu murenge wa Muhororo habaruwe abaturage 197 bakeneye ubufasha bwa VUP.

Ubu VUP ifite gahunda yo gukoresha miliyoni 22 gusa mu bikorwa bitandukanye harimo kubaka imidugudu, gukora amaterasi y’indinganire no kugoboka abatishoboye, kandi ayo mafaranga abaturage bambuye niyo ateganywa kugurizwa abandi.

Ikigaragara ni uko uyu murenge ufite abaturage benshi bagikennye kuburyo abari ku rutonde rw’abahabwa amafaranga y’ingoboka ari 197. Ubuyobozi bw’umurenge hamwe n’abakuru b’imidugudu bavuga ko bazagabanya uwo mubare maze abashoboye gukora bahabwe akazi muri VUP.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo, Harerimana Adrien, yaradutangarije ko bagiye gukoresha imbaraga mu kwishyuza abo baturage abanze kwishyura hitabazwe inzego zishinzwe umutekano.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka