Ngororero: Abacukura amabuye y’agaciro bakwiye kwita ku bidukikije
Kubera ubwinshi bw’imirimo yo gucukura amabuye ikorerwa mu karere ka Ngororero ndetse n’igihe kirekire gishize ikorwa, mu mirenge icurwamo ayo mabuye usanga hari ibyobo byinshi kandi binini harimo ibikoreshwa n’ibitagikoreshwa bigaragara ko bibangamira ibidukikije.
Bimwe muri ibyo bisimu cyangwa ibinogo binini bigenda bisatira imisozi n’imirima y’abaturage kandi yo itarigeze icukurwamo amabuye ndetse bikanatera isuri ikabije mu gihe cy’imvura ibitaka bikamanurwa n’amazi bikirundira mu mibande.
Amabwiriza agenga abacukura amabuye y’agaciro mu Rwanda abasaba gusubiranya aho barangije gukorera ndetse bakahatera ibiti no kwita ku bikorwa bitari mu byo bishyuye abaturage.
Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Gatumba na Bwira usanga bahora mu manza z’urudaca n’abacukura amabuye kubera ibikorwa byabo biba byangijwe nyamara bavuga ko bo nta nyungu bavana muri ubwo bucukuzi.
Nk’ubu rurageretse hagati y’uwitwa Hakizimana Odilo hamwe n’isosiyete icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Gatumba yitwa Gatumba Mining Concession (GMC), kubera impamvu zo kumwangiriza.
Uku kutumvikana kw’abaturage ndetse n’abacukura amabuye bigaragara nk’ibitazakemuka vuba igihe cyose abacukura amabuye y’agaciro batitaye ku kubungabunga ibidukikije harimo n’imitungo itari iyabo.
Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, abacukuzi b’amabuye y’agaciro hamwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero, Mazimpaka Emmanuel, bakoze urugendo shuli mu turere dutandukanye dukorerwamo imirimo y’ubucukuzi maze bafata ingamba zo kuvugurura imikorere n’imikoranire y’abaturage.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|