Muhanga: Abubatse amazu atagira EXIT barasabwa kubikosora

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, arasaba abubatse amazu agira aho binjira hamwe ntagire aho basohokera (EXIT) ko bayakosora mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Ibi umuyobozi w’intara yabisabye ashingiye ko inzu igira aho basohokera cyangwa binjirira hamwe hashobora guteza ibibazo mu gihe cy’impanuka yagwira inyubako, abantu bakabura aho basohokera mu gihe umuryango umwe wagize inkomyi.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko inyubako zihurirwamo n’abantu benshi nk’ububyiniro n’insengero muri iyi minsi mike ishize zariho zibasirwa n’inkongi y’umuriro.

Mu nyubako zibasiwe n’inkongi y’umuriro harimo n’inyubako iri mu mujyi wa Muhanga yaririmo akabyiniro kahuriragamo abantu benshi.

Iki kibazo Munyantwali yakigarutseho nyuma yo gusura inyubako y’igorofa iri muri uyu mujyi wa Muhanga iri kubakwa ariko ikaba iri hafi kuzura ifite umuryango umwe gusa uyinjiramo.

Iyi nyubako ikaba ari iyo banki y’abaturage ishami rya Muhanga igomba kwimukiramo bitarenze ukwezi kwa kabiri. Aha ubuyobozi busaba nyiri iyi nyubako ko yabanza gushyiraho undi muryango mbere y’uko itangira gukorerwamo.

Si iyi nyubako gusa ifite iki kibazo kuko n’izimaze igihe kinini muri uyu mujyi zitari nkeya usanga zifite umuryango umwe gusa kuburyo zishobora guhitana abantu benshi mu gihe zahuye n’impanuka.

Abubaka kandi kimwe n’abafite inzu bakaba basabwa ko batazajya bibagirwa gushaka za kizamyamwoto.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka