Muhanga: Abubaka imiturirwa ntibateganye parikingi barasabwa kubikosora vuba

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, arasaba abantu bari kuzamura amagorofa mu mujyi wa Muhanga bibagiwe guteganya parikingi kubikosora byihutirwa kuko ari ikibazo.

Kuri uyu wa 23/01/2013, Munyantwali yasuye inyubako zitandukanye n’ibibanza byatangiye kubakwamo amazu manini, biri muri uyu mujyi nk’ishantsiye ya SONARWA igaragaraho igishushanyo mbonera cy’inzu izahubakwa.

Aha Guverineri yagaye ko iyi nzo nta parikingi nini iyi ikunze kuba mu makave y’amagorofa manini bigeze bateganya.

Aha ubuyobozi bwa SONARWA bwo butangaza ko parikingi bari bateganije ari iyo hanze izajya iparikamo imodoka 30. Aha bakaba babwiwe ko iyi parikingi ari nto kandi ko hakenewe n’iyo muri kave nini kuko imodoka zitazajya zimara amasaha menshi kuzuba kandi n’imodoka zikaba ziri kugenda zikomeza kwiyongera.

Ikibanza cya SONARWA cyatangiye gutunganywa ariko barasabwa no kuzirikana parikingi.
Ikibanza cya SONARWA cyatangiye gutunganywa ariko barasabwa no kuzirikana parikingi.

Aha hari abatanze ibitekerezo ko bakubakwa inzu imwe yagenewe gusa parikingi muri uyu mujyi batabaye ngombwa ko buri nzu yasabwa kugira parikingi nini. Aha Guverineri Munyantwali akaba yavuze ko ibi bitabuza abubaka amagorofa no gutegenya parikingi zisabwa.

Guverineri Munyentwali yasabye abubaka bose ko mu nyubako zabo bagomba guteganya na parikingi kuko izo ku mihanda bimaze kugaragara ko ari ntoya kandi zinateza akajagari mu mujyi.

Inyubako ya banki ya Kigali iri mu mujyi wa Muhanga rwagati nayo iri mu nyubako zasuwe n’umuyobozi w’Amajyepfo yerekwa iko izakoreshwa.

Iyi nyubako ifite nivo eshatu; ebyiri zikaba zizakorerwamo n’iyi banki ahasigaye bakazahakodesha n’abashaka kuhakorera. Iyi yo yashimwe ko yateganije parikingi nini yo muri kave izajya ifasha abakiliya ndetse n’abakozi.

Iyi nzu ni imwe mu nzu z’ikiregererezo iri mu karere ka Muhanga kuko yujuje ibya ngombwa by’inzu zisabwa kuba zihagaze muri uyu mujyi.

BK yashimwe kuba itaribagiwe parikingi mu nyubako yayo.
BK yashimwe kuba itaribagiwe parikingi mu nyubako yayo.

Kugeza magingo aya iyo nzu ya BK ntiratangira gukorerwamo kuko hakiri imirimo mike igikorwa kugirango iyi banki ive aho iri gikorera hanengwa n’ubuyobozi ndetse n’abakiliya bayigana kubera ubuto bwaho.

Igikorwa cyo gusura ibikorwa bitandukanye Guverineri Munyentwali yakoreye mu mujyi wa Muhanga kijyanye n’umunsi wahariwe imiyoborere myiza.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka