Muhanga: Abaturage baranenga serivisi bahabwa na EWASA

Nubwo mu karere ka Muhanga hari aho bagenda bongera ibikorwa byo gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi mu mijyi no mu cyaro, usanga abatuye mu mujyi wa Muhanga binubira ububi bwa serivisi bahabwa na EWASA.

Ikibazo cy’igenda rya hato na hato ry’amashanyarazi ngo cyakomeye kuva ku tariki 7 Mata uyu mwaka, ubwo umujyi wirirwaga udafite amashanyarazi kubera imirimo yo gukora amatara yo ku muhanda nk’uko abagejeje ikibazo kuri EWASA babisobanuriwe.

Nyuma yo gukora ayo matara ikibazo cy’igenda ry’umuriro rya buri kanya riracyagaragara cyane cyane mu masaha y’umugoroba.

Iki ni ikibazo gitera ukwangirika kw’ibintu bimwe na bimwe bicuruzwa bikenera umuriro nk’inyama hakiyongeraho no gushya kw’ibikoresho biba bicometse ku mashanyarazi, bigateza abacuruzi igihombo; nkuko Uwimana Fernand ufite akabari mu mujyi wa Muhanga yabidutangarije.

Uretse ikibazo cy’amashanyarazi kibangamiye abaturage, hari n’ikibazo cy’amazi nayo atangwa n’iki kigo. Abafatabuguzi benshi bamaze igihe badafite utwuma tubara ingano y’amazi yakoreshejwe (compteurs) maze bakishyuzwa amafaranga y’umurengera hakozwe forfeit. Abafatabuguzi badafite compteurs z’amazi mu mujyi wa Muhanga bari barabwiwe ko bazajya bishyuzwa amafaranga 3000 ariko ngo arenga bamwe bakavuga ko ari menshi.

Umwe mu bakozi ba EWSA ukora muri serivisi itanga amazi ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko izo compteurs zatumijwe hanze zikaba zitegerejwe, kandi nabo bazi ko icyo kibazo gihari.

Umuriro w’amashanyarazi ndetse n’amazi meza ni bimwe mu bintu by’ingenzi bikenerwa mu mijyi nubwo no mu byaro bihakenerwa, imijyi igira akarusho kubera ubwinshi bw’abantu babikenera kandi ku buryo bwihuse (butabavunnye cyane).

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi mukarere ka Gasabo,umurenge wa Nduba,akagali ka Sha.ariko mfite ikibazo nibariza ewasa;mwaratubwiye ngo dukusanye frs muzaduhe umuriro twahise dufunguza compte muri sacco tugiramo arenga 2,5milions,nyuma mwaragarutse muti mukeneye frs yo kugirango mutuzanire amapoto none imyaka 2ans irashize mwibaze namwe dukeneye igisubizo cyanyu murako

Ange Steven yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka