Muhanga: Abacukuzi badatanga raporo bagiye kujya bafatirwa ibihano bikakaye

Mu nama rusange yahuje abacukuzi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, tariki 16/10/2012, hemejwe ko akarere kagiye gutangira gufatira ibihano bikakaye abacukuzi b’ibumba n’imicanga badatanga raporo z’ikikorere yabo.

Gatete Patrick ushinzwe ibidukikije mu karere ka Muhanga atangaza ko gutanga raporo ku bacukuzi bibafasha kumenya niba hari ikibazo muri ubu bucukuzi cyane ko hari amabumba atandukanye bagomba kubyaza umusaruro kuburyo butandukanye.

Gatete ati: “iyo badatanze raporo usanga bitugora kumenya niba nk’ibumba ribyazwa umusaruro uko bikwiye cyangwa ryangizwa, kuko dufite ibumba rikora amakaro; baramutse batatubwiye imbogamizi ntitwamenya ikibura ngo ribyazwe ayo makaro”.

Bamwe mu bacukuzi bitabiriye inama bagiranye n'ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga.
Bamwe mu bacukuzi bitabiriye inama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirijwe ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Uhagaze Francois, avuga ko nta mpamvu yagakwiye gutangwa ko umuntu atakoze raporo, ati: “utazi kwandika azajye yandikisha ariko iyo yaporo iboneke”.

Abakozi bo mu mirenge bo bakomeza bavuga ko mu busanzwe hari abacukuzi bataratanga raporo na rimwe ngo hakaba n’abandi bayitanga rimwe gusa mu mwaka ubundi bakicecekera.

Mu rwego rwo korohereza aba bacukuzi kandi kugirango batazagire urwitwazo batanga, ngo bagiye gukorerwa impapuro zizajya zibafasha gukora iyi raporo, aho bazajya bayuzuza gusa.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka