Mu Rwanda, umushahara fatizo ku munsi uracyari amafaranga 100

Impuzamasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR na COTRAF zirinubira ko mu Rwanda hakigenderwa ku itegeko ryo mu 1972 rigena ko umushahara w’umunsi uba amafaranga 100 y’u Rwanda.

Ibi ngo bitera abakozi benshi guhembwa udufaranga duke kandi batabasha kubiregera kuko nta mushahara fatizo uzwi ubaho mu Rwanda; nk’uko byemezwa na Bicamumpaka Dominique ukuriye impuzamasendika COTRAF.

Itangazo rigenewe umunsi w’umurimo wabaye tariki 01/05/2012 ryashyizwe ahagaragara na CESTRAR rivuga ko mu Rwanda umushahara fatizo ugomba gushyirwaho hakurikijwe ibyiciro by’imirimo mu gihe cya vuba, ibyo bikazatuma hagenwa imishahara ku buryo bunoze.

Ukuriye COTRAF yabwiye Kigalitoday ko bitangaje kuba mu Rwanda hakigenderwa ku itegeko ry’imishahara rimaze igihe kinini gutyo, itegeko avuga ko ritemerera n’umukozi gukorera ifunguro rimutunga uwo munsi.

Bicamumpaka ati “Itegeko ry’imishahara dufite mu Rwanda ntirinagenera byibura umukozi ifunguro rimwe ku munsi kuko amafaranga 100 riteganya ku mubyizi adashobora no kuvamo ifunguro rimwe gusa ku munsi.”

Abavugira izi mpuzamasendika y’abakozi bavuga ko igihe kigeze ngo mu Rwanda habeho imishahara fatizo mu nzego z’imirimo itandukanye kandi ntibizabe byemewe guhemba umukozi amafaranga ari munsi y’umushahara wemejwe.

Ibyo ngo bizafasha kugabanya ubusumbane no guca akajagari n’akarengane mu nzego z’imirimo no ku bakoresha banyuranye.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Leta nivugurure imishahara kuko kuri Polisi birakabije nabo nibibuke

yanditse ku itariki ya: 11-05-2012  →  Musubize

Ubwoe niba nta mushahara mfatizo abo bavugira abakozi bamaziki, biri mu nyungu za Leta kudatangaza uwo mushahara kuko Leta ntibyitayeho njye ndanenga rwose abo biha kuvugira abakozi, kuvuga gusa nibibuke uburyo abandi bakora revolution ibintu bigahinduka

Mupenzi yanditse ku itariki ya: 5-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka