Minisitiri w’urubyiruko yagabiye inka urubyiruko rwo mu karere ka Burera

Kuwa mbere tariki 06/02/2012 ubwo minisitiri w’urubyiruko, Nsengimana Jean Philbert yasuraga urubyiruko rwo mu karere ka Burera yarugabiye inka imwe y’inzungu y’ishashi yenda kwima.

Minisitiri yavuze ko ubwo aheruka kujya gusura urubyiruko rwo mu karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali rwamugabiye inka akaba ariyo mpamvu nawe yayibagabiye. Yagize ati “minisiteri nta rwuri igira ariko bayigabira inka, none mufite urwuri nta nka mufite, mbagabiye inka”.

Minisitiri yavuze ko minisiteri iteganya gutangiza gahunda ya “Gira Inka Rubyiruko” aho urubyiruko rwo mu turere dutandukanye two mu Rwanda tuzajya tugabirana inka.

Mukarutwaza Alphonsine ushinzwe ubwuzuzanye mu nama y’igihugu y’urubyiruko mu rwego rw’akarere ka Burera yavuze ko bishimiye inka bagabiwe kuko aribo Minisitiri ahereyeho agabira. Yakomeje avuga ko gahunda ya “Gira Inka Rubyiruko” nabo bari bayifite muri gahunda.

Yagize ati “twari dufite gahunda yo kwishakamo amafaranga tukagura inka tukayiha umwe mu rubyiruko ukennye, iyo nka yamara kubyara nawe akagabira abandi”. Yakomeje avuga ko kuba bagabiwe inka ayo mafaranga bateganyaga kuyigura bazayakoresha ibindi bizabagirira akamaro.

Mukarutwaza yongeyeho ko biteguye kujya gukura ubwatsi. Akarere ka Burera kemereye urwo rubyiruko imodoka yo kuzajya kuzana iyo nka i Kigali.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka