Minisitiri Nsengimana nk’umujyanama wa Nyamagabe azayifasha kubakira iterambere kubyo ifite

Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana, wahawe akarere ka Nyamagabe nk’umujyanama mu bukungu n’iterambere, aratangaza ko azahera ku mwihariko w’aka karere akagafasha mu nzira y’iterambere.

Leta yagiye igenera buri mu Minisitiri akarere azajya abera umujyanama n’imboni mu bukungu. Ku ikubitiro, Minisitiri Nesngimana niwe wagizwe umuvugiziw’aka karere kagenda kagaragaza ubushake mu iterambere. nyuma b’ibihe bibi by’ubukene kanyuzemo.

Uyu mujyanama mu iterambere, atangaza ko yiteguye gufasha Nyamagabe mu nzira yo kuyiteza imbere bahereye ku bikorwa by’ingenzi bisanzwe bihaboneka, bigashyirwamo ingufu kandi bigakorwa mu buryo bwa kijyambere.

Agira ati: “Ni ukureba ibyo akarere gafite gashobora guheraho kugira ngo kiteze imbere, bafite ibihingwa by’icyayi, bafite ibirayi, bafite ahantu hanini hashobora kwera ikawa”.

Minisitiri Nsengimana yatangarije abanyamakuru ko hari n’indi mirimo itandukanye itajyanye n’ubuhinzi nayo igomba kunozwa kandi igashyirwamo ingufu, kuko nayo yagira uruhare runini mu nzira y’iterambere akarere kari kuganamo.

Ati: “Ariko na none bafite n’ibikomoka ku mirimo itari iy’ubuhinzi. Hari ubukorikori, hari indi myuga itandukanye, ubucuruzi. Icya mbere tuvuga ni ukureka tugahera kuri ibyo bihari, bikorwe neza, byagurwe kandi bikoranwe ubuhanga, abaturage bitabire umurimo”.

Urubyiruko rw’akarere ka Nyamagabe narwo ngo rufatwa nk’izindi mbaraga zikomeye zigomba kugira uruhare mu iterambere ry’akarere kabo, nk’uko yakomeje abitangariza itangazamakuru, ubwo yari yagendereye aka karere kuri uyu wa Gatanu tariki 02/11/2012.

Yakomeje avuga ko hari gahunda ko ibikorwa by’urubyiruko byongerwamo imbaraga kandi izo mbaraga zose zikoreshejwe zikaba zatanga umusaruro, cyane ko n’umuyobozi w’akarere ari nawe uhuza ibikorwa by’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mr. Nsengimana he’s able 2 transform the place, he’s a hard worker. We appreciate everything his doing.

Mugabe yanditse ku itariki ya: 3-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka